Mu Murenge wa Jali wo mu karere ka Gasabo, mu Kagari k’Agateko, Umudugudu wa Rwankuba, humvikanye inkuru ibabaje y’ umugore bafatanye ishoka yari agiye gutemesha umugabo we.
Amakuru avuga ko ibi byaturutse ku amakimbirane yo mu ngo, aho inzego z’ibanze zivuga ko bacumbikiye umudamu witwa Mukanyandwi Jeanne ufite imyaka 40, aho yafatanywe Ishoka yemera ko ariyo yaragiye kwifashisha ngo yice umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko.
Uyu mugore yashakanye n’umugabo witwa Shyirambere J. Claude ,ufite imyaka 45 babanye mu buryo bwemewe n’Amategeko.Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2025, aho ubuyobozi bw’ibanze bwagize buti:”Twatabajwe na Shyirambere J.Claude avuga ko umugorewe afite ishoka ashaka kumwica”.Bakomeje bagira ati:”Twatabaye tuhageze dusanga Koko umugore afite ishoka basanzwe bakoresha,Mukanyandwi nawe yiyemereye ko yashakaga kuyimukubita ngo amwice kubera ko bananiwe kumvikana”
Ubuyobozi bwavuze ko ,Ubu uyu mugore babaye bamucumbikiye mu mudugudu wa Rwankuba, mu gihe bataragana inzego z’ubutabera.
Ivomo: HANGA NEWS
