Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bagiye mu kwezi kwa buki ku ruzi rwa Nile none umugabo yahaburiye ubuzima, inkuru irambuye….

Umucuruzi ukomoka mu Bwongereza ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda , Lawrence Kakooza , wari ufite imyaka 45 , uherutse gushyingiranwa na Justine Nabwami mu bukwe bukomeye bivugwa ko bwatwaye amafaranga arenga miliyari y’ amashilingi ya Uganda bivugwa ko yapfuye ubwo yari mu kwezi kwa buki ku ruzi rwa Nile ku isumo rya Murchison.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yitabye Imana ku mugoroba wo ku ya 17 Kanama 2022 ubwo yajyaga koga n’ umuhungu we w’ imfura.

Umugore we baherutse gushyingirwa hamwe n’ abandi bana babo batatu bagumye muri Gipiir na Labongo Hotel aho uyu muryango wari ucumbitse ubwo bari mu kwezi kwa buki.Bivugwa ko igihe nyakwigendera Kakooza yagerageje gufasha umuhungu we wagize ikibazo cyo koga, byamunaniye arapfa , mj gihe umuhungi we yarokotse. Nk’ uko Bukedde ibitangaza , Kakooza na Justine bagarutse mu kwezi gushize nyuma y’ imyaka irenga 20 baba mu Bwongereza.

Aba bashakanye bakoze umuhango wo gusura urugo rw’ ababyeyi ba Justine i Magere ku ya 30 Nyakanga. Uyu muhango witabiriwe cyane n’ incuti, n’ abagize imiryango ndetse n’ abahanzi nka Rema Namakula, Chosen Beckh n’ abandi. Aba bombi bakomeje kwishima bakora ubukwe bukomeye nabwo bwari bwitabiriwe n’ ibyamamare nka King Saha, Eddie Kenzo, B2C , Maddox Sematimba, Mariam Ndagire n’ abandi. Bivugwa ko bakoresheje miliyoni 80 z’ amashilingi mu gutunganya amajwi mu gihe umugni yahawe impano ya Audi Q.7 nshya. Ubukwe bwabereye kwa sekuru w’ umukwe i Mpigi.

Imiryango y’aba bombi yakiriye ubutumwa bwo kubahumuriza bw’inshuti ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane abitabiriye ubukwe bwabo;King Saha yanditse kuri Facebook, ati: “Naririmbiye iyi couple nziza hashize icyumweru. Uyu munsi, umugabo yapfuye. Birababaje cyane. RIP mugole wanjye. ”

Related posts