Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bagaragaye babyina nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina [AMASHUSHO]

Ku mbuga nkoranyambaga, hashize iminsi hakwirakwira amashusho y’abanyeshuri bo mu ishuri ryo mu Karere ka Ruhango, bari mu cyumba bigaragara ko ari icyo hanze y’ishuri, bari kubyina mu buryo budasanzwe, hamwe umukobwa aryamye ku buriri, umusore nawe amuryamye hejuru nk’aho bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ayo mashusho, hagaragaramo abakobwa batatu bambaye impuzankano y’ishuri, amajipo y’umukara, babiri bambaye hejuru imipira y’imbeho, umwe yambaye uw’ibara rya Orange mu gihe undi ari uw’ibara ry’umweru naho undi yambaye uw’ishuri usa n’umuhondo.

Abahungu babiri bo umwe aba yambaye impuzankano, ipantalo y’umukara n’umupira w’umweru undi nta mpuzankano yambaye bigaragara ko bahimbawe ku rwego rwo hejuru.

Baba babyina indirimbo Papa Cyangwe yahuriyemo na Igor Mabano yitwa Imbeba. Hari aho umukobwa aba asatira umuhungu, akamwizunguzaho hagati y’amaguru akoresheje ikibuno, umusore nawe akabigenza atyo.

Ku rundi ruhande, abari ku buriri bo baba bari kubyina basa n’abatwawe n’imibonano mpuzabitsina. Haba hari abandi banyeshuri batagaragara mu mashusho ari nabo bayafataga bifashishije telefoni.

Nyuma y’aho ayo mashusho asakariye, hatangiye kuvugwa byinshi, bamwe bavuga ko hari umwarimu wo muri iryo shuri wakubise umunyeshuri, hanyuma ubuyobozi bukamuhagarika, abanyeshuri bakishimira icyo gikorwa basohoka ikigo bakajya kwizihirwa muri ubwo buryo muri “Gheto”.

Umuyobozi w’Ishuri rya APARUDE aho abo banyeshuri biga, Ingaboyayesu Jacques, yabwiye IGIHE ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga adafitanye isano n’iyirukanwa ry’uwo murezi.

Ati “Bariya banyeshuri ni ab’iwacu, ariko iriya video yabaye mu gihembwe cya gatatu [muri Werurwe uyu mwaka], kandi aho byabereye harazwi n’abanyeshuri bafatiwemo barahanwe.”

Ingaboyayesu yavuze ko abo banyeshuri birukanywe burundu.  Ati “ Icyo navuga ni uko abanyeshuri bacu ntabwo aribo bitwara nabi kurenza ab’ahandi ahubwo abantu baba bafite uburere butandukanye, baturutse mu miryango itandukanye. Rero izo ngeri z’abanyeshuri bitwara neza turazifite n’abitwara nabi ariko umubare munini si abitwara nabi”.

Bamwe mu barezi bo muri icyo kigo bavuga ko ibi byabatunguye ndetse ko barigushaka uburyo  babirwanya ntibizongere.

Related posts