Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bagambaniwe n’ abakire baziranye n’ abayobozi none bakatiwe imyaka 3 babaziza kwiba ibishyimbo.

 

Abaturage bo mu mudugudu wa Gitera, akagari ka Kibirizi, umurenge wa Mayange bavuga ko babafungiye abagabo kubera ko bagambaniwe n’abakire baziranye n’abayobozi babaziza kwiba.

Aba bagabo aribo Bukuru Tito na Twagiramungu Deogene bafunzwe nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bafatiwe mu murima w’ibishyimbo w’umucyecuru. Abagore babo basobanura uko bafunzwe. Umwe aragira ati ” umwe bamufashe Ku itariki 10, undi bamufata kuya 14 Kamena 2023, Bavugako bibye ibishyimbo. Umwe mubana bo kuri uwo mucyecuru avugako na Deogene bari kumwe”

Undi nawe avugako umugabo we bamuzanye saa munani z’ijoro bamukubise ngo kugira ngo yemere ko ariwe wibye kandi atabikoze ati ” yageze murugo afite imibyimba kumubiri n’amarira menshi avugako ntacyo yakoze”
Aba babyeyi n’abaturanyi babo bashinja umuyobozi w’uyu mudugudu gukorera mu kwaha kwa bakire bakifuza ubutabera kuri abo bagabo babiri. Bavugako bifuza ko abayobozi bo hejuru bakora iperereza ryimbitse bakareba neza abakoze icyo cyaha.

Umuyobozi w’uyu mudugudu Nzungize Ferdinand avugako ibyo bamushinja atari ukuri ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Sebarundi Éphrem we avuga ko itabwa muriyombi ryabo bagabo arizi ko ntanumuyobozi ukorera mukwaha ukwarikokose anashimira abaturage kubufatanye bwabo ati “gufata umujura nubwo yaba ari umukire, ubuyobozi ntago bwatinya kumufata nubwo yaba ari umukire iyo hari ibimenyetso arafatwa. Yego kariya gace kagaragayemo ubujura ariko turashima ubuyobozi bw’akagari ko batacitse intege kuko bakomeje gushakisha Abo bajura, ndashimira abaturage badufasha bakaduha amakuru”

Mètre Ngendahayo Dénis yagarutse kungingo z’amategeko yavuzeko hisunzwe itegeko 166 yunganiwe niryi 167 ko gufungwa bishoboka gusa hakaba hakiri amahirwe yo kujurira mugihe uwafunzwe yasanga hari ibimenyetso byirengagijwe.
Yavuzeko hari gahunda yo kigabanya ubucucike muma gereza ko nayo ishobora gutuma bakatirwa umwaka umwe nibaramuka bahamijwe icyaha.

Related posts