Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

B’ abakobwa bambaye ubusa ngiyi inkuru itari nziza ibatangajweho

 

Muri Kaminuza y’ Ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ ubucuruzi( UTB), ubwo bamwe mu banyeshuri bari basoze amasomo habaye ibitangaza byatangaje imbaga y’ abanyarwanda.

Ku munsi wo ku tariki ya 09 Kamena 2023, ubwo habaga umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo uzwi nka Graduation Ceremony, kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto yateje impaka, agaragaza abakobwa bambaye, banifotoje mu buryo budasanzwe.

Ifoto yavuzweho cyane ni igaragaza umukobwa wambaye ikanzu ngufi bikabije, ahennye, ikibuno gisa n’ikigaragara, undi amuhagaze inyuma. Iya kabiri igaragaza uwifotoreje muri ‘studio’, akandagiye ibitabo.Umunyamakuru Scovia Mutesi usanzwe atanga inama by’umwihariko ku bakobwa n’abagore yanenze bikomeye iyi myitwarire, maze agira ati: “Nujya urangiza kwiga, ujye uba nk’umugore ubyaye. Naho kujya kubyina ngo warangije kwiga ni nko guhinga intabire, utagira imbuto uzashyiramo. None aba banyeshuri babyina batya, hanze bazi ibihabera?

Undi mubyeyi, Lydia Mutesi Mwambali, na we ashingiye kuri iyi foto, yasubiyemo amagambo y’Umufaransa François Labelais y’uko ubumenyi butagira umutimanama buba bupfuye ubusa. Yongereyeho ati: “Bigenda bite kugira ngo umuntu urangije kaminuza mu Rwanda akore ikintu nk’iki agishyire no hanze? Basigaye bigisha amasomo gusa? Mbese mwandusha ari umunyarwanda? Ariko wabona ari photoshop tu!”

Mupenzi Siméon we yagaragaje ko kwifotoza muri ubu buryo ari ikimenyetso cy’ubwihebe. Ati: “Ntakuntu waba utarihebye, wararambiwe ubuzima ngo nurangiza wifotoze kuriya!! Nta n’ubwo waba uri muzima ufite umwana CG uteganya kuzabyara ngo nurangiza ushyigikire umukobwa CG umugore wifotoza ahenereje kuriya. Ubundi usibye umusazi nta wundi wakwigira biriya.”

Inkuru mu mashusho

Hari hagishidikanywa kuri kaminuza aba banyeshuri bizemo, gusa yo yagaragaje ko ari abayo, yongeraho ko idashyigikiye imyitwarire bagaragaje. Iti: “Ubuyobozi bwa UTB buramenyesha abantu muri rusange ko tudashyigikiye kandi ko twamaganye imyitwarire idahwitse ya bamwe mu banyeshuri bacu yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga ku munsi wa graduation. Iyi myitwarire idakwiye ntabwo ishushanya indangagaciro za UTB cyangwa y’u Rwanda, zo ziba zikwiye kuranga urubyiruko rwacu.”N’ubwo bitageraga kuri uru rwego, iyi myitwarire imaze igihe kinini igaragara mu banyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye mu gihe baba basoje amasomo. Iyi kaminuza yonyine ni yo ibyamaganye ku mugaragaro.

 

Related posts