Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Azam yabibye ikikango mu bakunzi ba APR FC bitegura kwesurana

Ikipe ya Azam FC iri mu myiteguro ihambaye mbere yo kwesurana n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC mu Mikino ya CAF Champions League yanyagiye ikipe ya Zimamoto yo muri Zanzibar; abakunzi ba APR FC bikangamo.

Ni mu mukino wa gishuti wabereye muri Zanzibar kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024, aho iyi kipe yo muri Tanzania ikomereje imyitozo izayifasha gusezerera APR FC mu Nyarushanwa Nyafurika bafitanye.

Iyi Azam ni yo izahura na APR FC APR FC mu ijonjora ry’ibanze mu nzira irimo Pyramids FC bafitanye amateka muri CAF Champions League, aho umukino ubanza uteganyijwe taliki 16 Kanama 2024 muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali taliki 18 Kanama 2024.

Uyu mukino warangiye Azam itsinze Zimamoto FC ibitego 4-0: byatsinzwe na kizigenza, Feisal Fei Toto Salum n’Umunya-Colombie, Blanco; aho buri wese yanyeganyeje inshundura ubugira kabiri.

Kuri ubu Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] iri kubarizwa i Dar Es Salaam muri Tanzania aho ikomeje imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024, ndetse umukino wa mbere yatsinze Singida Black Stars igitego 1-0 cya rutahizamu, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga [7] 2024, APR FC iri gukina umukino wa kabiri na Al Merreikh FC Bentiu, mu gihe taliki 15 Nyakanga izakina na SC Villa y’i Buganda mu mukino wa nyuma mu yo mu matsinda.

Umunya-Colombie, Blanco yatsinzi ibitego bibiri!
Fei Toto na we yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino!

Related posts