Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Aya makosa abakobwa bose batarashaka bayahuriyeho kandi yatuma babura abagabo burundu

Benshi mu bakobwa batarashaka abagabo benshi bakunze kubafata nk’ abantu babeshya cyane cyangwa se batagira gahunda , rimwe na rimwe niyo bakoze amakosa batabishaka, kwemera ko bibagwiriye muri iyi minsi biragorana cyane, gusa nanone ntabwo ari bose babikora, Iyo ugiye kureba usanga abakobwa burya hari amakosa bahuriyeho gusa usanga bataba babizi buri umwe akagira ngo ni uko yitereye nyamara ugasanga 90% byabo niko baba bameze muri kamere yabo.

  • Aba bakobwa bibeshya ko amafaranga agura byose cyane cyane urukundo

Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

  • Aba bakobwa bumva ko bashobora guhimdura imico y’ umusore uwari wese bahuye

Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

  • Aba bakobwa baba batekereza ko kwishima kwa nyako ari ukuba wubatse urugo(ufite umugabo)

Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

  • Aba bakobwa bahoza igitutu ku basore bakundana

Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

  • Bamwe muri aba bakobwa baba bifuza byinshi ku musore bakundana

Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahuriraho n’abandi.

Related posts