Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Auncle Austin nyuma y’igihe kinini asa n’uwavuye mu muziki, agarukanye amaraso mashya

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru hano mu Rwanda Auncle Austin, warumaze igihe kinini adashyira hanze indirimbo nshya, yamaze guteguza abafana be indi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze.

Abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, Auncle Austin yateguje abafana be Indirimbo nshya yitegura gushyira hanze mu minsi mike, akaba ari indirimbo yise It’s Awkeyyyy ikazaba yiganjemo amagambo y’urukundo. Ni indirimbo yarakozwe inatunganywa na Knoxbeat umwe mu ba producer bakomeye hano mu Rwanda.

Auncle Austin yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Slow dawn yahuriyemo na Linda Montez kuri ubu ari no gufasha mu bijyanye n’ubunjyanama mu muziki, ikaba iheruka kujya hanze nyuma y’amezi arindwi ashize.Iyi ndirimbo agiye gushyira hanze nayo ikaba iri kuri album ye arimo gutunganya, ikazaba ari nayo yanyuma ashyize hanze ubundi agahita asa n’uhagaritse umuziki.

Related posts