Ni kenshi mu buzima uzabona abantu bicaye hamwe, barimo bajya impaka za ngo turwane, mbese rwabuze gica! Bazaganira ku mupira, politiki n’ibindi byinshi, bananiranwe guhuriza ku mwanzuro umwe, ariko ntuzigera ubona abajya impaka kuri Songella.
N’ubwo bigoye kuba waba ukoresha imbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa YouTube ngo ube utazi uyu mukobwa ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake, ntabwo naba nkosheje ndamutse mukomojeho.
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Uwonkunda Solange, ariko abenshi bamuzi ku izina ry’ubuhanzi rya Songella. Iri zina ntiryabaye ikimenyabose ku busa, kuko ubusanzwe ari n’umuhanzi.
Uretse iyi mpano yagabiwe na Rugira, ugabira amagana, atagabanyije, Songella kandi ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse akaba ari umwe mu bahanga udushya bifashishije izi mbuga zikunzwe n’abatri bake, kandi ibyo avuze n’ibyo akoze bigasakara hose, ari na ko abenshi, cyane cyane urubyiruko, babyigana.
Muri uyu mujyo akunzwemo, uzwi cyane nka ‘Content Creation’ mu ruzungu, we azwi cyane mu bizwi nka vlog, aho akora inkuru kandi akiyerekana akoresheje uburyo bw’amashusho agenda, aho kuba amafoto gusa.
Akenshi nuganira na buri wese mu bamaze guca akenge, azakubwira ko ubwiza bw’umuntu bubonwa n’ubureba kandi ko abantu bareba ndetse bagakunda bitandukanye. Gusa wihaye ikizamini gito, ukereka abantu amafoto y’uyu mwali, nta kabuza ko abavuga ko atari mwiza bihebuje ari hafi ya ntabo.
Wenda ushobora gukeka ko ibyo mvuze haruguru ari amakabyankuru, ariko numara guterera ijisho ku mafoto ye, ushobora gukeka ko ntafite ijisho rireba neza kuko ibyo namuvuzeho bidahagije ngo bibe bihuye neza n’ubwiza gatozi yifitiye.
Biragoye kumenya igihe abali nk’aba bavukira, ariko KGLNEWS yamenye ko Songella avuka ku wa 7 Mutarama; aho ari bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Songella usanzwe ari umuhanzi, kuri ubu ahugiye cyane mu bya ‘content creation’ anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse no ku muyoboro we wa YouTube.
Icyakora, amakuru meza ku bakunzi be, ni uko uyu muhanzi w’impano idahenderwa agiye kugaruka mu muziki mu minsi mike iri imbere, kugira ngo akomeze atange ibyishimo kuri benshi.
Kanda kuri iyi ‘link’ ubone amwe mu mashusho ya Songella, ndetse unakurikirane ibikorwa bye byose binyura kuri uyu muyoboro wa YouTube.
Reba Amafoto agaragaza ubwiza bwa Songella