Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Asize imishinga irimo n’ uwo gutangiza ikigo cy’ abana bo ku muhanda_ Ubuhamya bubabaje bw’ umugore wa Pasiteri Theogen

Yesu aramubwira ati “Ni njye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.” Nuko numva ijwi rivugira mu Ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye”.Ayo ni amwe mu magambo yo muri Bibiliya muri Yohana 11: 25 no mu gitabo cy’Ibyahishuriwe 14:13.

Ni amagambo yakomeje abagera ku bihumbi bibiri bari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya Inzahuke, nubwo bageraga aho byanga amarira agashoka ku matama, ariko wabonaga ko abakomeza.

Inkuru mu mashusho

Ku mugoroba wo ku wa 27 Kamena 2022, abagore n’abagabo, abato n’abakuru, abasaza n’abakecuru, buri wese yari yagiye guherekeza Pasiteri Niyonshuti, baririmba indirimbo z’ihumure.

Ku wa 23 Kamena 2023 hasakaye inkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

We n’abandi bari kumwe mu modoka bose bahise bitaba Imana. Ni urupfu rwashenguye abatari bake bijyanjye n’ubuzima bubi uyu mugabo yakuriyemo nyuma akaza kwiyegurira Imana akaba umupasiteri, ubuzima bugahinduka ya mibereho mibi ikaba amateka.

Mu gihe gito abonye ubuzima bwiza, yari yariyemeje gufasha abababaye uko ashoboye, kugira ngo agire uruhare mu guhindura ubuzima bw’abo haba mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Uyu Mugabo usize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa ababiri, hari abandi bana bagera kuri 20 yareraga, akabikora abifatanya no gufasha abababaye.

Mu magambo yuzuye ikiniga umwe mu bana yareraga witwa Mutaramu Jacques, yagaragaje uko uyu mupasiteri yita se yamukuye ahabi, akamufata akamusubiza ibuntu.

Ati “Nakuze ntazi mama na papa ariko yahoraga ampumuriza umunsi ku wundi. Ati mwana wanjye humura aho batari nzahababera. Aba bavandimwe mubona abenshi ni abanyeshuri mu yisumbuye, harimo n’uwari utangiye kaminuza muri iyi minsi.”

Arakomeza Ati “Ni we wari utugize ndabinginze muzakurikirane imibereho yacu (arira). Ndabasabye muzaturebe. Yambwiye ko azanezezwa no kubona anshyingiye none agiye bitabaye.”

Umubyeyi Domina Pasiteri Niyonshuti yubakiye inzu, yagaragaje ko na n’ubu atarumva ko uyu mugabo yitabye Imana kuko ngo agiye akimukeneye cyane.Ati “Akimara kugura ikibanza iwacu namubereye umukozi mu mirimo ye yose. Yabonye imbaraga mfite aza kunyemerera kunyubakira inzu. Nyuma yabwiye umukozi wadukoreshaga kumutumiriza amabati 20 yo kunyubakira.”Arakomeza ati “Kubera nabaga mu nzu idakinze bakizana ayo mabati ntabwo naryamye, numvaga ko ngomba kuyarinda mpaka bayashyize ku nzu. Ntiyatinze gutuma bayazamura kuko yavuganye n’umuyobozi barayazamura. Mu kunyubakira yahembaga abakozi nanjye akampemba kandi inzu ari iyanjye.”

‘Twabanye tutakwishyura inzu y’icyumba kimwe, none ansize mu ya miliyoni 100 Frw’ : Umugore wa Pasiteri Niyonshuti yarijije benshi

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti, Uwanyana Assia, yagaragaje urugendo rw’ubuzima yakuriyemo aho se yitabye Imana bakiri bato ariko nyina ashakana n’undi mugabo babaho muri ubwo buzima, nyuma Pasiteri Niyonshuti aza kumusaba.Ati “Yaje kunsaba iwacu ari umukene. Numvaga ko nzasanga umugabo w’umukire kuko natwe iwacu twari abakene kugira ngo nzagire icyo marira umuryango wanjye. Gusa si uko Imana yari yabiteguye yaransabye tujya kubana mu buzima bubi n’ubwiza, Imana igenda iduha amasezerano. Twarakundanaga ku buryo n’umunsi ataha twarabibwiranye.”

Ngo kuva mu 2011 bashyingiranwe, byasabye ko bagera mu 2019 kugira ngo bagere ku buzima buryoshye nk’abandi aho babonye imodoka zigeze kuri ebyiri n’ibindiAti “Mu bihe bya Covid-19 ni bwo twabonye imodoka ebyiri. Imana icyo gihe niho yatwubakiye inzu ya miliyoni 100 Frw. Ni inzu twabonye tuvuye mu nzu y’icyumba kimwe, na yo kuyishyura ari ikibazo. Twaraburaye, njya kubyara ngataha n’amaguru n’ibindi bigoye twanyuzemo.”

Arakomeza ati “Nta myaka itatu yari ishize Imana idutabaye turya ku manywa na nijoro, nambara igitenge cy’ibihumbi 200 Frw. Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye. Ndashimira Imana ko yadushoboje muri urwo rugendo.”Mu bana bareraga harimo bane bari bashyingiye abandi bakiri mu mashuri haba mu yisumbuye n’abanza ndetse na akaminuza.

Uwanyana ati “Ndabinginze muzambere hafi abana nanjye muzambe hafi muzadushyigikire ndabibasabye.”

Icyumweru cya nyuma cya Niyionshuti ku Isi

Uwanyana yasangije abari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’umugabo we ko mu minsi ya nyuma bagize ibihe byo gusenga bombi.

Ati “Yari abizi ko ari umugeni. Imana yaramuteguye bihagije. Yari umugabo mwiza ukunda abantu n’Imana, ndetse wemeraga no guhanurwa. Ajya kujya kuzana abashyitsi bavuye muri Uganda nanjye twari kujyana ariko nsigara nitegura njya mu gikoni kugira ngo basange nabiteguye” Ngo bari hafi kwambuka umupaka bavuye mu Mujyi wa Kampala, Pasiteri Niyonshuti yahamagaye umugore we muri rwa rwenya “arambwira ati ‘sindi akabati muramukazi wawe yakuzaniye amafi, kuko yari azi ko nyakunda. Anyoherereza amafaranga njya guhaha ambwira ko basigaje amasaha make we n’abashyitsi bakangeraho.”

Ati “Saa ine numva umutima urandiye ndamuhamagara ntiyanyitaba, mpamagara uwo bari bajyanye nawe biba uko, nyuma numva umuntu utavuga neza Ikinyarwanda ari kuvuga ngo bose bapfuye. Nahise nitunganya njyayo.”

Arakomeza ati “Bazanye imodoka (breakdown) zimukurura zikamuryamira, namwe murabyumva, ariko nari ngifite icyizere ko akiriho. Kubakuramo byasabye ko imodoka bayishwanyuza. Niho nemeye ko yatashye. Ubwo twaraye tuzanye umubiri tuwugeza ku Bitaro bya Kacyiru. Ndashimira abambaye hafi.”

Asize imishinga irimo n’uwo gutangiza ikigo cy’abana bo ku muhanda

Mu buhamya bw’uko yabanye na Pasiteri Niyonshuti, Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple i Ntarama mu Bugesera, Pasiteri Olivier Ndizeye, yavuze ko yamenyanye na Pasiteri Niyonshuti byisumbuyeho aho yari yamutumiye mu materaniro yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.Ati “Twarakoranye icyo gihe hari isiganwa ry’amaguru, Pasiteri Niyonshuti arazinduka mu gitondo, agumana natwe nyuma arabwiriza muri icyo giterane hakijijwe abantu 371.”

Muri icyo gitaramo cyari icya nyuma, cyagenze neza, abantu bakihana, abakoreshaga ibiyobyabwenge biyemeza kubireka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwiyemeza kumwifashisha mu guhindura abana benshi bo mu bigo ngororamuco.

Uretse uwo mushinga Pasiteri Ndizeye yagaragaje ko we na Pasiteri Niyonshuti bari bavuganye ku wundi wo gushinga ikigo cyo kizajya gifasha abana bo ku muhanda.

Ati “Yambwiye ati ‘Imana ishaka kunkoresha ibirenze ndashaka gushinga ikigo gifasha abana mbana nabo n’abandi bari kure yabo’. Namubwiye ko muri hafi ibintu by’imiryango mbimenyereye. Nti ‘tegura gahunda umpe igitekerezo tujye muri RGB hanyuma umuryango tuwandikishe.”

Arakomeza ati “Icyo gihe nahise njya mu Majyepfo na Pasiteri Niyonshuti ambwira ko agiye gukorera urugendo muri Uganda kuzana abashyitsi ariko ku wa Gatanu navayo azazana n’umugore we tukabiganira. None agiye tutabigezeho, ariko tuzakomeza gufatanya kugira ngo iyo mishinga isohozwe.”

Uyu muyobozi ndetse n’abandi b’itorero bavuze ko uko bizagenda kose abo bana yafashaka bazabitaho, mu buryo bushoboka ndetse ko bazakomeza gufatanya n’indi mishinga yari afite igasohozwa.

Related posts