Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AS Muhanga yumvikanye n’umutoza ugomba gusimbura Abdou Mbarushimana

Umutoza Munyeshyaka Gaspard uheruka gutoza amakipe nka Nyanza na Vision FC yahawe akazi ko gutoza Ikipe ya Association Sportive de Muhanga nyuma y’uko iyi kipe itangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Abdou Mbarushimana wananiwe kuzamura iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere yaharaniye ikaviramo mu mikino ya kamarampaka.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024, ni bwo AS Muhanga yashyize ku mugaragaro umwanzuro wo gutandukana na Abdou ibinyujije ku rubuga rwa X, mu gihe amakuru avuga ko umutoza we yamenyeshejwe iki cyemezo mbereho umunsi umwe.

Bamaze gutandukana na Abdou, AS Muhanga bahise bumvika na Munyeshyaka Gaspard guhita amasimbura, ndetse kuri ubu nubwo atari yashyira umukono ku masezerano, ni we uri gukoresha imyitozo iyi kipe ikinira kuri Stade Régionale y’i Muhanga.

Mu ntego z’ibanze Munyeshyaka Gaspard yemeranyije n’iyi kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda, harimo kubanza kuyigeza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda imaze igihe igerageza ariko ntibiyikundire.

Umutoza Munyeshyaka yatoje amakipe arimo Rutsiro FC, Interforce FC, ndetse yaherukaga gutoza Nyanza FC batandukanye kubera amasezerano yari yararangiye.

Icyakora amakuru yizewe akavuga ko ubuyobozi bwa Nyanza FC butishimiye umusaruro we kuko yari yahawe umuhigo wo kuyigeza mu Cyiciro cya Mbere, ariko ntiyabigeraho kuko no kugeza Nyanza FC mu matsinda yari guhatanira kujya mu muri icyo Cyiciro atabishoboye.

Umutoza, Munyeshyaka Gaspard yumvikanye na AS Muhanga!

Related posts