Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?

Nyuma y’uko FERWAFA iteye Espoir FC mpaga eshanu kubera gukinisha Umunyezamu Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa, ikanayamburwa uburenganzira bwo gukina imikino ya kamarampaka iyerekeza mu cyiciro cya Mbere, abaturage b’i Rusizi baraye bikomeye.

Ni icyemezo gikubiye mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye perezida wa AS Muhanga kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, rimumenyesha ko ikirego cyayo cyahawe ishingiro.

FERWAFA nyuma yo gusuzuma neza ishingiro ry’iki kirego, maze igasanga Espoir FC ibirego birimo icyo gukinisha Umunyezamu Watanga Christian Milembe kandi atujuje ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona y’u Rwanda, FERWAFA yahamije Espoir FC ibyo birego.

Espoir FC yahise itererwa mpaga 5 [zingana n’imikino Milembe yakinnye] inabuzwa gukina imikino ya Kamarampaka “Play Oofs” iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Gicurasi 2024.

Kugera aho shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari igeze, Espoir FC yari yaramaze gukatisha itike y’imikino ya Kamarampaka nyuma yo kuzamuka ari iya Kabiri mu itsinda B riyobowe na Vision FC n’amanota 62.

Yahise isimburwa na AS Muhanga yayikurikiye ku rutonde n’amanota 55. Bivuze ko umwanya wa yo mu mikino ya kamarampaka “play-offs” mu gushaka amakipe azamuka mu Cyiciro cya Mbere wahise uhabwa AS Muhanga, nk’ingengabihe ivuguruye ibigaragaza.

Amakipe yemerewe guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya Mbere, ni Rutsiro FC na Intare FC zazamutse ziyoboye itsinda A ndetse na Vision FC na AS Muhanga zizaserukira itsinda B.

Abafana ba Espoir FC ntibumva ukuntu ikipe itazamutse mu cyiciro cya Mbere!

Amakuru aturuka mu karere ka Rusizi avuga ko Abafana ba Espoir FC barakariye ubuyobozi bwabo nyuma y’uko ikipe yabo itewe mpaga kubera gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa.

Basabye ko bahabwa ubutabera ndetse abagize uruhare muri ayo manyanga bagakurikiranwa.

N’ubwo Espoir yari iri mu cyiciro cya kabiri, Abanya-Rusizi ntibahwemye kuba Espoir hafi kuko nko ku mikino iyi kipe yabaga yakiriye kuri Stade Régionale y’i Rusizi, babaga bakubise buzuye n’umurindi wo hejuru.

Hakurikiyeho iki kuri Espoir FC iri mu gahinda gakomeye?

Nyuma y’uko yinjije abakinnyi basaga 18 bashya igasezerara bamwe mu bari bahasanzwe yizera ko izakora ibishoboka byose igasubira mu cyiciro cya Mbere, Espoir FC yaratengushywe cyane.

Amakuru aturuka mu karere ka Rusizi aho iyi kipe ibarizwa, ahamiriza KglNews ko n’ubwo ubuyobozi butarakira neza ibyabaye dore ko ntacyo buranabivugaho, ariko burashaka gukomereza umushinga wo kuzamuka mu cyiciro cya Mbere umwaka utaha.

Ibi bije bikurikira amakuru avuga ko umutoza Lomami Marcel wari ubitse umushinga wose wo kuzamura Espoir FC mu cyiciro cya Mbere ndetse na bamwe mu bakinnyi bakomeye bari bafite amasezereno y’umwaka umwe [ahuye n’igihe cyari giteganyijwe ko Espoir FC izamara mu cyiciro cya kabiri], ngo bashaka kuva muri iyi kipe bakigira ahandi.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Espoir FC buza gukorana n’akarere ka Rusizi bukagasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe hamwe n’abafatanyabikorwa bayo nk’uko byagenze muri uyu mwaka w’imikono.

Uwatanze amakuru yavuze ko bizeye ko ibi bizashoboka kuko ngo hari n’igihango iyi kipe ifitanye n’abafatanyabikorwa bayo cyatangiye ubwo hari hatangijwe ubukangurambaga bwo gutsinda imikino 7 Espoir yari isigaranye mu cyiciro cya Mbere 2022/2023, mbere yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Abafana ba Espoir ntibumva uko ikipe yabo itazamutse kandi bayishyigikiraga cyane [Ifoto: RYVCP_Kamembe on X]
Umunyezamu Christian Watanga Milembe utari wujuje ibyangombwa, yahataniraga umwanya na Ntagungira Masudi “Merci” na Niyonkuru Muhammad wakuriye mu irerero rya Espoir!
Lomami Frank [N⁰10], Umuvandimwe wa Lomami Marcel utoza Espoir FC, ni umwe mu bakinnyi bakomeye Espoir FC yari yongeyemo.
Ibaruwa ya FERWAFA yambura Espoir uburenganzira bwo gukina imikino ya kamarampaka, igasimburwa na AS Muhanga

Related posts