Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AS Muhanga intimba yayahuranyije umutima nyuma yo kuruha irega Espoir maze Rutsiro na Vision zikayisiga mu cyiciro cya Kabiri

Amakipe ya Vision FC na Rutsiro FC yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka utaha wa 2024/2025, zisiga AS Muhanga mu marira y’Icyiciro cya Kabiri yatanze ikirego yizera kuzazamuka mu cyiciro cya mbere bikarangira bidakunze.

Ni nyuma y’uko Rutsiro FC isengereye AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wa gatanu wa kamarampaka kuri Stade Mukebera i Rutsiro kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Kamena 2024.

Ni ibitego bya Rutsiro batsinzwe na Nkubito Hamza ku munota wa gatatu gusa, ntetse na Hakizimana Adolphe ku munota wa 59 w’umukino.

Ku rundi ruhande nubwo Vision FC yatsinzwe na Intare FC yari itarabona intsinzi n’inwe ibitego 3-2, ntibyayibujine kuzamuka mu cyiciro cya Mbere mbere y’umukino wa nyuma.

Mu gihe hakibura umunsi umwe ngo imikino ya kamarampaka irangire, Rutsiro FC y’umutoza Gatera Moussa irayoboye n’amanota 10 n’ibitego bitanu izigamye, Vision FC iza ku mwanya wa kabiri n’amanota izigamye ibitego 2.

AS Muhanga yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka nyuma yo kurega Espoir maze ikayisimbura, iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane inganya na Intare FC zigatandukanira ku mwenda w’ibitego aho imwe ifite umwenda w’ibitego 3 indi 4 nk’uko zikurikiranye.

Aya makipe yombi aje muri Shampiyona y’icyiciro cya Mbere, asimbuye Etoile de L’est na Sunrise FC bo baherutse kujya mu Cyiciro cya Kabiri muri uyu mwaka w’Imikino.

Rutsiro FC itsinze AS Muganga ihita ibona itike yo kuzakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere
Vision FC yari yatsinze imikino itatu ibanza yazamukanye na Rutsiro FC mu gihe habura umukino umwe

Related posts