Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

AS Kigali yasizwe bupfubyi?

 

Uwari Visi Perezida wa AS Kigali, Fred Seka Rwumbuguza, wari wasigaranye inshingano zo kuyiyobora nyuma yo kwegura kwa Shema Fabrice wari Perezida, na we yeguye.

Kuva uriya mwaka w’imikino wa 2023/2024 watangira, ikipe ya AS Kigali yakomeje guhura n’ibibazo byinshi byatewe n’amikoro make yagize, bigatuma nta muyobozi ubasha kubyikorera nyuma y’igenda rya Shema Fabrice; na we waretse kuba Perezida w’iyi kipe kubera izi mpamvu.

Nyuma yo kurekura inshingano kwa Shema Fabrice, Seka Fred wari Visi Perezida we, ni we wahise ufata ubuyobozi mu buryo bw’agateganyo.

Kuri ubu amakuru agezweho avuga ko na Seka Fred wari ufite AS kigali, na we yamaze kwegura kuri izi nshingano nk’uko amakuru ava mu bantu ba hafi abyemeza.

Bigugwa ko Seka Fred yaba yamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ibahasha ifunze neza irimo ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe.

Ni amakuru aje nyuma y’iminsi hatutumba ko yazegura bitewe n’amakoro make ari muri iyi kipe, hakiyongeraho inshingano asanzwe afite dore ko asanzwe ari n’Umuyobozi mukuru wa Gorilla Logistics, sosiyete yunganira abacuruzi kohereza no kwakira ibicuruzwa biva mu mahanga.

Kuva Ikipe ya AS Kigali yasezererwa mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederations Cup, yazonzwe n’ibibazo aho abakinnyi bamara amezi baberewemo imishahara, ibirarane mu duhimbazamusyi n’ibindi.

Seka Fred wari usigaye uyoboye AS Kigali yaba yamaze kwegukana!

Related posts