Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

AS Kigali imaze gutangaza ko yasinyishize umuzamu ikuye muri Rayon Sports

Ikipe ya As Kigali imaze gutangaza ko yamaze gusinyisha umuzamu Adolfe Hakizimana,akaba avuye muri Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano akavuga ko ataguma muri Rayon Sports kubera kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Adolfe Hakizimana aje muri AS Kigali gusimbura Kimenyi Yve wagize ikibazo gikomeye cy’imvune.

Uyu muzamu wazamukiye mw’ikipe y’Isonga akayivamo ajya muri Rayon Sports ubu yamaze gusinyira abanyamujyi.

Adolfe ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi makuru nyuma yo kuva muri U23.

 

Related posts