Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yemeje ko agifite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nubwo abakinnyi be baryamye mu kibuga ndetse bacika intege ndetse n’abafana bamwe bavuka ko “baretse” kurota.
Ikipe ya Arsenal yavuye inyuma aho yari yatsinzwe ibitego 3-1inganya 3-3 mu rugo na Southampton bituma benshi mu bakunzi bayo batakaza burundu icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.
Iyi kipe ikiyoboye Premier League ikuye amanota atatu gusa mu mikino itatu iheruka.
Ariko Arteta yavuze ko kwishyura ibitego mu minota ya nyuma bishimangira impamvu “akunda” abakinnyi be kandi ategereje uko bazitwara imbere ya Manchester City kuwa gatatu utaha.
Ubu Arsenal irusha amanota atanu gusa City,kandi iyi kipe ifite imikino ibiri itarakina yiyongeraho n’uwo bazahura na Arsenal itakiri ku rwego rwo hejuru nkuko yatangiye.
Mu ijoro ryo ku wa gatanu, Reiss Nelson yagaragaye yihebye nyuma y’ifirimbi ya nyuma, mu gihe Gabriel Magalhaes na Martin Odegaard bari mu bakinnyi bari bakoze ku mavi bababaye.
Arteta yabwiye Sky Sports ati: “Twongeye gutuma bidukomerera ariko amakosa ni kimwe mu bigize umupira w’amaguru ariko uburyo twigaragaje bituma nkunda abakinnyi banjye kurusha mbere hose.
Abajijwe ku mukino wa Man City,Arteta yabwiye BBC ati: “sinshobora gutegereza, iyi ni imikino uba ushaka gukina.Iyo ibintu byose biri kugenda,uba ugomba kujyayo ugatsinda.Umukino uzaba uteguwe muriubwo buryo niko kuri.”
Bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko barekuye igikombe.Umwe yanditse kuri Twitter ati: “Nk’umufana wa Arsenal narekuye” undi arandika ati: “Ntimwitege ko tuzagitwara, turi beza gusa ntabwo ari kuri Man City.”