Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ariel Ways nyuma yokugaragara kurutonde rwabahanzi bazahurira kurubyiniro na La Fouine yongeye kwihenura kuri Juno Kizigenza. Inkuru irambuye!

Ariel Ways umuhanzikazi nyarwanda uririmba munjyana ya Rap igezweho, ari kurutonde rw’abahanzi nyarwanda bazahurira kurubyiniro n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka mugihugu cy’ubufaransa wamamaye nka La Fouine mugitaramo giteganyijwe kubera ikigali kuva kuwa 30 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga 2022. ikigitaramo kikaba kizaba ari iserukira muco ryateguwe na ” Africa in Colors”.

Nkuko byagiye bigarukwaho cyane kumbuga nkoranyambaga, Umuhanzi kazi Ariel Wayz yavuzwe kuba murukundo na Kabuhariwe Juno Kizigenza ariko baza gutandukana kubera impamvu tutari bugarukeho kuri iyinshuro, hashize iminsi mike umuhanzi Juno Kizigenza ashyize hanze indirimbo nshya aho humvikanye mo amagambo yo gutakambira uyu wari umukunzi we asa nushaka kumwereka ko byamubabaje kuba baratandukanye aho yanavuze ko ajya ababazwa nuko batandukanye akageza ubwo yumva yashima mumutima.

Uyumuhanzi kazi ukunzwe na benshi cyane cyane urubyiruko,yagaragaje ko atitaye kubyo uwahoze ari umukunzi we yashyize mundirimbo ndetse ubwo uyumuhanzi kazi yamenyaga ko ari kurutonde rw’abahanzi bazahurira kuruhimbi n’icyamamare La Fouine,yatangaje amagambo akomeye asa nuwihenura kumukunzi we aho yabaye nkumubwirako kubona amahirwe kuri we bikomeje ko ndetse atitaye kubindi byose.

Sikenshi bikunda kubaho ariko abahanga bavugako burya abantu bigeze gukundana ndetse bakanagirana ibihe byiza haba hakiri amahirwe yuko bakongera gukundana cyane cyane ko ubushakashatsi bugaragaza ko aba bantu akenshi usanga bagikundana nubwo bataba aribose ariko umwe muribo aba akiri murukundo.

Nkwibutseko iriserukiramuco rizaba kuva kuwa 30 Kamena kugeza kuya 03 Nyakanga 2022 rya “Africa in Colors” rizitabirwa n’abahanzi nyarwanda bagera kuri 7 barimo Rider man,okkama,Ariel Wayz,Afrique,Kenny Sol,Chris Hatt ndetse na Angel Mutoni. ikigitaramo bikaba biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Car Free Zone, ndetse abitabira bakazaba basabwa kuba barishyuye ibihumbi 7 kubari kugura amatike mbere n’ibihumbi 10 kubazagura amatike kumuryango.

Related posts