Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Aranyara: Ku myaka ye 42, umugabo aracyanyara ku buriri kandi ndetse mbere yo kuryama umugore we abanza ku mubinda

Ntibisanzwe cyane muri rubanda ko umuntu yagira imyaka 40 akihagarika ku buriri, kuri ubu muri Kenya haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 42 ucyihagarika ku buriri nkuko yabyitangarije mu ruhame.


Umugabo witwa William Getumbe ukomoka mu gihugu cya Kenya yahishuye byinshi bibera mu buriri iyo ari kumwe n’umugore we mu ijoro, aho yaje kwemeza ko agifite akageso ko kwihagarika ku buriri iyo aryamye.


Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’umunyamakuru Brian Ajon yatangaje ko umugore we Virginia Masitha azi neza uko ameze ndetse ko buri joro ari we umufasha kwambara imyenda yo kwirinda kunyara ku buriri mu gihe aryamye.


Getumbe yatangaje ko benshi mu miryango bagira ipfunwe ryo gutangaza ko banyara mu buriri ndetse atangaza ko bimaze gusenya imiryango myinshi.


Getumbe yashimiye umugore kuba yaramwereye kubana na we afite ako kageso ndetse akanamwihanganira kugeza magingo aya.

Related posts