Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Araho ifaranga ridakora! Dore ibintu byafasha umusore udafite amafaranga gutereta umukobwa ufite ubwiza budasanzwe wananiye abasore bose ariko we akamwegukana

Akenshi abakobwa bakunze gukunda abasore bafite amafaranga cyangwa bavuka mu miryango ikomeye, ibi bishobora kuba imbogamizi ku basore badafite ubushobozi kuko bituma badashobora kwisanga no kubwira abakobwa b’abakire urukundo babafitiye.

Ku musore udafite agatubutse, ibi ni bimwe mu byamufasha kwegukana umukobwa uvuka mu muryango ukize.

Kurambagiza umukobwa ufite ibikomere yatewe n’abasore b’abakire:Niba uri umukene ukaba uzi gukunda uri n’inyangamugayo, nugira amahirwe yo kubona umukobwa mwiza ufite ibikomere by’urukundo yatewe n’abasore b’abakire, uwo mukobwa bizakorohera kumurambagiza kubera ibyo bikomere yatewe n’abasore b’abakire. Kandi uzaba ubonye umugore mwiza wifuza, dore ko akenshi bene abo aba ari beza ku mubiri no ku mutima.

Ifoto y’urwibutso:Hari igihe umukobwa uba waramukoreye ikintu kimwe kiza cyangwa byinshi, bikamushimisha cyane ku buryo abisigarana nk’ifoto y’urwibutso ku mutima we, iyo hejuru y’ibyo wibitseho urukundo n’ubunyangamugayo: bituma umukobwa akwiyumvamo akaba yakurutisha abasore b’abatunzi. Gusa hari abakobwa bahemuka bakibagirwa ineza bagiriwe, ariko hariho n’abakobwa b’inkoramutima babizirikana bakabirutisha ubutunzi.Gusa sibyiza kumarira umutungo wawe wose ku mukobwa kuko iyo akubenze biragukomeretsa ku buryo bukomeye. Twavuga nk’abarihira abakobwa amashuri barangiza kwiga bakababenga. Ni ikosa kurihira umukobwa amashuri akwizeza ko muzabana arangije kwiga, kuko bishobora kukuviramo igikomere kinini. Niba koko agukunda yanakwemera ko umurihira amashuri mubana.

Kubera Imana: Si ukubeshya, kubera Imana birashoboka ko umusore w’umukene utaranize yarongora umukobwa mwiza, w’inkoramutima, ufite uburanga bwiza, wize, mbese umwe witwa ntamakemwa. Ariko ni ibanga ry’abakristu gusa, cyane cyane iyo wabihawemo isezerano n’Imana. Tubibutse ko isezerano ari ibanga ryawe n’Imana gusa kugeza igihe rizasohorera.Ku musore udafite agatubutse, ibi ni bimwe mu byamufasha kwegukana umukobwa uvuka mu muryango ukize.

Niba wari warabuze ubushake mu gihe cyo gutera akabariro Twiyemeje kugarurira abagabo ishema ryabo mu ngo zabo banezeza abagore babo uko bikwiriye niba  wifuza ko tugufasha wahamagara cyangwa se ukatwandikira kuri 0725701440

Related posts