APR FC yongeye kwerekana urwego rwayo i Rubavu ,Rutsiro FC iyambuye ibyishimo

 

Shampiyona y’u Rwanda ikomeje gufata isura idasanzwe nyuma y’uko Police FC yongeye gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde, naho APR FC yakuye inota 1 kuri Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu.

Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Police FC yari yakiriye Mukura VS ku Kibuga cya Kigali Pelé Stadium, yatsinze igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 4 gitsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira wa Kwitonda Alain Bacca.

Nubwo yagerageje gushyiramo ikinyuranyo cy’ amanota menshi , Police FC yaje gukubitwa ahababaza ubwo Jordan Dimbumba wa Mukura yatsindaga igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye ku munota wa 64, bituma umukino urangira ari 1-1.

I Rubavu, APR FC yongeye kwerekana ko itameze neza nyuma yo kunganya na Rutsiro FC 1-1, ibura amahirwe yo kuguma hafi ya Police FC ku rutonde rw’agateganyo.

Muri iyo mikino, Musanze FC yatsinze Amagaju FC 2-0, naho Gasogi United yari yatsinze AS Muhanga 1-0. Gorilla FC na yo yatsinze Bugesera FC 2-1.

Shampiyona irasubukurwa ejo, aho Rayon Sports izasura Marines FC, naho AS Kigali icakirane na Kiyovu Sports.