Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yeretse Musanze FC ko Intare ari umwami w’ishyamba, APR FC ibonye amanota 3 Musanze FC isubira mu Birunga amaramasa

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya APR FC yakiriye Musanze FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, umukino urangira ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Musanze FC.

Ni umukino watangiye isaa 18h00 kuri sitade ya Kigali Pele. Igice cya mbere kigitangira hakiri kare ku munota wa 8 gusa APR FC yari murugo yahaye abafana bayo ibyishimo, Ruboneka Jean Bosco yafunguye amazamu abonera APR FC igitego cya mbere ku mupira mwiza yaherejwe na Mugisha Girbert.

Ku munota wa 18′ Victor Mbaoma yabonye igitego cya 2 cya APR FC Kuri Kufura yateye ikagonga mu rukuta igahita ihindura icyerekezo iragenda igonga igiti kizamu ijya mu nshundura. Amakipe yakomeje gusatirana ariko APR FC ikomeza kurusha Musanze FC. Igice cyambere cyarangiye ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yakomeje gutambaza umupira ariko igitego kiba ikibura. Mu minota ya nyuma ikipe ya Musanze FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na paccy ku munota wa 89′ w’umukino. umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya APR FC kuri Kimwe cya Musanze FC.

Itsinzi ya APR FC yatumye igira amanota 10 inganya na Musanze FC ariko ntiyafata umwanya wa mbere kubera ko Musanze FC izigamye ibitego 4, mu gihe APR FC yo izigamye ibitego 3.

Ubaye Umukino wa mbere ikipe ya Musanze FC itsinzwe. kurundi ruhande APR FC, Amagaju FC na Rayon Sports ntizo zitaratsindwa umukino muri shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavel Nzila

Ombolenga Fitina

Ishimwe Christian

Niyigena Clement

NSHIMIYIMANA Yunussu

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Ruboneka Jean Bosco

Victor Mbaoma

Mugisha Gilbert

Kwitonda Alain Bacca.

Abakinnyi 11 Musanze FC yabanje mu kibuga

Madu Jobe

Muhire Anicet

Bakaki Shafik

Nkurunziza Felicen

Nduwayo Valeur

Kwizera Tresor

Kakule Mugheni

Ntijyinama Patrick

Mathaba Lethabo

Nicholas Ayomide

Peter Agblevor

Related posts