Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yavunikishije abakinnyi 2 b’Abanyamahanga babanza mu Kibuga Ku mukino wa Étoiles de l’Est

APR FC Kuri uyu wa Gatandatu yari yerekeje i Ngoma, gukina umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda warangiye itsinze Étoiles de l’Est igitego kimwe k’ubusa.

Muri uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane APR FC yabonye igitego 1 kinjijwe na Kwitonda Alain Bacca. APR FC kandi yavunikishije abakinnyi 2 barimo, Rutahizamu Victor Mbaoma wavunitse hakiri kare ku munota wa 28 w’igice cya mbere agahita anasimburwa. Undi ni Shaiboub Abdelhraman Ali wavunitse ku munota wa 80 Nawe agahita asohoka mu Kibuga.

Aganira n’Itangazamakuru, Umufaransa utoza APR FC, Thierry Forger yagarutse Ku mpamvu yabanje mu Kibuga abakinnyi barimo Rwabuhihi Aime Placide, Ndayishimiye Dieudonne bita Nzotanga na Niyomugabo Claude, bari bakinnye umukino wabo wa mbere muri shampiyona.

Yavuze ko byaturutse ku munaniro abakinnyi be bari bafite kubera imikino yegeranye bakinnye muri iki gihe ndetse hakaba harimo ababahamagawe mu kipe y’Igihugu bakeneye kuruhuka. Ku bakinnyi bavunikiye muri uyu mukino umutoza Thierry Froger, avuga ko imvune zabo zoroheje kandi ko akaruhuko bahawe kubera ikipe y’Igihugu kazabafasha kuruhuka.

APR FC igiye kwitegura imikino ny’Afurika, aho izahura na Pyramids FC yo mu Misiri kuwa 16 Nzeri i Kigali, mu mukino wa mbere.

Rutahizamu Victor Mbaoma
Umukinnyi Shaiboub Abdelhraman Ali, wari kapiteni wa APR FC bakina na Étoiles de l’Est

 

Related posts