Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo karahabutaka ugomba kurimbura Rayon Sports ari gukora imyitozo

Ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo APR FC yashyizeho aka videwo gato ku mukinnyi Shaiboub Abdelhraman Ali ari mu myitozo Nyuma y’imvune yari amaranye iminsi.

Ni aka videwo kafatiwe ku Kibuga Ikirenga aho APR FC isanzwe ikorera imyitozo, Ako ka videwo kagaragaza Shaiboub azenguruka ikibuga agenda yiruka gake. Byitezwe ko uyu mukinnyi ukundwa n’abafana ba APR FC agomba kugaragara ku mukino wa Rayon Sports.

Uyu mukino uzaba kw’itariki 29 Ukwakira wahawe Umusifuzi Abdul Twagirumukiza nk’umusifuzi mukuru, Ni umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye muri uyu mwuga, kuko amaze imyaka irenga 10 ari umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA.

Ishimwe Didier na Mugabo Eric nibo bazamwungiriza, Rulisa azaba ari uwa 4.Yaherukaga gusifura uyu mukino 2021 mu Bugesera yikomwa n’abafana ba Rayon Sports bamushinja kubogama kenshi.

Shaiboub Abdelhraman Ali

Related posts