Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yasubijwe mu nzira yarotaga igashidukira hejuru, Police FC yisanga muri Algérie aho biryoha birura! Uko tombora y’Imikino Nyafurika yagenze

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izahura Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze mu nzira irimo Pyramids FC bafitanye amateka muri CAF Champions League, mu gihe Police FC yatomboye Ikipe ya CS Constantine yo muri Algérie mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye Ibikombe by’Igihugu iwayo yabereye i Cairo mu Misiri, kuri uyu wa Kane, taliki ya 11 Nyakanga 2024.

Iyi tombola yasize APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda izesurana na Azam FC yo muri Tanzania aho umukino ubanza uzabera i Dar Es Salaam taliki 16 Kanama [8] 2024, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muro Stade Amahoro taliki 25 Kanama 2024.

Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] niramuka isezereye iyi kipe yo muri Tanzania, mu ijonjora rikurikiraho izakina n’izaba yarokotse hagati ya Pyramids yo mu Misiri na JKU yo muri Zanzibar. Mu gihe APR FC na yo yayitsinda yahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League abakunzi bayo bahora bifuza.

Iyi ni Pyramids FC iherutse kurinyagirira mu Misiri mu mwaka washize wa 2023, aho yari yayitsinze ibitego 6-1, mu gihe aya makipe yari yabanje kugwa miswi i Kigali mu mukino ubanza.

Ku rundi ruhande, Police FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023-24 izacakirana n’ikipe ya CS Constantine yo muri Algérie, yabaye iya gatatu muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Algérie mu mwaka w’imikino ushize.

Club Sportif Constantinois bakunda gutazira ‘The Dean’ ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Constantine muri Algérie, ikaba yarashinzwe mu 1898.

Iyi kipe kandi yakirira imikino yayo kuri Stade Mohamed Hamlaoui, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 40. The Dean yambara amabara y’icyatsi n’umukara.

N’ubwo atari ikipe ikanganye cyane mu mateka, ariko na none ntawakwirengagiza ko ifite ibikombe bibiri bya shampiyona yo muri Algérie, harimo n’icyo iheruka mu 2018. Iyi kipe kandi ikunda gukina imikino Nyafurika by’umwihariko CAF Confederation Cup, ndetse ikaba yaranageze muri ½ cya CAF Champions League mu 2019.

Constantine ni yo izabanza kwakira umukino ubanza tariki 16-18 Nzeri 2024, mu gihe Police FC yo izakira umukino wo kwishyura mu matariki ya 22-25 Nzeri 2025.

Izasezerera indi izahura n’izakomeza hagati ya Elect Sport yo muri Tchad na Nsoatreman FC yo muri Ghana.

APR FC na Pyramids zifitanye amateka!
APR FC niramuka isezereye Azam, izahura na Pyramids yo mu Misiri iherutse kuyitsinda ibitego 6-1 mu mwaka ushize!
Uko tombora yose ya CAF Champions League yagenze!

Related posts