Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yamuritse Intare 3 ziturutse mu mahanga

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekanye abakinnyi bayo batatu bari bamaze iminsi bakorana imyitozo n’abakinnyi bahasanzwe, bagizwe na rutahizamu w’Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah, Umunya-Nigeria, Nwobodo Johnson Chidiebere na mugenzi we Odibo Godwin.

Ni amakuru iyi kipe yasangije abayikurikira ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Kabiri taliki 30 Nyakanga 2024.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali, Mahamadou Lamine Bah umaze igihe gito asinyiye APR FC, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere taliki 22 Nyakanga [7] 2024.

Mahamadou Lamine Bah ni umukinnyi w’imyaka 22 ushobora gukina nka rutahizamu wuzuye, icyakora ashobora no gusatira izamu anyuze ku mpande, abazwi nka ba “Mababa” [Wingers], akaba yari amaze iminsi nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Olympique Beja taliki ya 1 Nyakanga 2024.

APR FC kandi yemeje ko yasinyishije Umunya-Nigeria, Odibo Godwin avuye muri Sporting Lagos. Nubwo Odibo yagize umwaka mwiza ntibyabujije Sporting Lagos kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushoze w’imikino, Odibo usatira anyuze ku mpande n’umuvuduko mwinshi yagize imvune yatumye akina imikino 26 gusa ya shampiyona. Impamvu ikomeye yatumye yemera gusinyira ikipe ya APR FC ni uko izakina CAF Champions League aho bazahera kuri Azam FC. Muri APR FC asanzemo mwenewabo Victor Mbaoma wakiniye Enyimba. Uyu kandi bivugwa ko ari we mukinnyi uzajya uhembwa menshi muri iyi kipe ya Gisirikare.

Umunya-Nigeria kandi, Chidiebere Nwodobo w’imyaka 20 wakiniraga Enugu Rangers yatwaye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria mu mwaka w’imikino wa 2023/24, na we yerekanwe muri Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu]. Uyu akaba yari amazemo imyaka ine muri Enugu Rangers. Chidiebere akoresha akaguru k’iburyo, akina ku ruhande asatira izamu.

Aba bakinnyi b’abanyamahanga berekanwe, baje basanga abandi nk’Abanya-Ghana, Seidu Dauda Yussif na Richmond Nii Lamptey; Umunya-Senegal, Alioum Souane; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy baguzwe muri uyu mwaka w’Imikino bakaba baranafashije iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu kwegukana umwanya wa Kabiri mu irushanwa rihuza Amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no Hagati, CECAFA Kagame Cup 2024 ryabereye muri Tanzania muri iyi Nyakanga [7].

Mahamadou Lamine Bah yerekanwe!
Umunya-Nigeria, Chidiebere Johnson yerekanwe!
Umunya-Nigeria, Odibo Godwin yerekanwe muri APR FC!

Related posts