Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yamaze gushyira akadomo ku kirego cyayo n’Adil Mohamed Erradi

 

Umutoza Adil Mohamed umaze igihe aburana n’ikipe ya APR FC, yamaze gutsindwa uru rubanza yaregaga kwirukanwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Hashize igihe kinini APR FC iburana na Adil Mohamed Erradi, ikirego Adil yaregagamo APR FC kumuhagarika igihe kingana n’ukwezi kandi we mu mategeko yemezaga ko ibi atari byo biri mu masezerano yagiranye na APR FC.

Iki kirego Adil Mohamed yareze APR FC muri FIFA yashakaga amafaranga angana na Milliyoni zigera kuri 500 ariko yaganirijwe na APR FC ngo babirangize mu buryo bw’ubwumvikane ariko arabyanga bemeza kuyoboka inzira yo kuburana.

Amakuru KIGALI NEWS ikesha IGIHE avuga ko Adil Mohamed ngo yamaze gutsindwa n’ikipe ya APR FC ndetse uyu mutoza yaje no kubyiyemerera.

Adil Mohamed Erradi ukomoka mu gihugu cya Marocco kugeza ubu nta kipe afite yo arimo gutoza kugeza ubu ariko hari n’amakuru avuga ko uyu mutoza ashobora no kugaruka muri APR FC.

 

Related posts