Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

APR FC yakusanyije ibimenyetso byinshi irega umutoza Adil muri FIFA, menya ibyaha bikomeye imushinja bishobora gutuma izamutsinda

Ikirego cya Adil Mohamed gikomeje kuba ikibazo mu mitwe y’abayobozi b’ikipe ya APR FC gusa kugeza ubu iyi kipe nayo yatanze ikirego muri FIFA irega uyu mutoza.

Nyuma ya tariki 13 Ugushyingo 2022, nibwo iki kirego cya Adil Mohamed na APR FC cyatangiye kuvugwa cyane kubera amagambo uyu mutoza wari uwa APR FC yatangaje avuga ko yamaze kujyana ikirego cye muri FIFA arega iyi kipe ko yamufashe nabi kandi yarayifashije ibintu byinshi.

Tariki 13 ukwakira 2022, nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko ibaye ihagaritse ukwezi umutoza Adil Mohamed na Djabel kubera umwuka mubi uyu mutoza yari arimo kuzana mu bakinnyi b’iyi kipe ndetse akaza no kujya mu itangazamakuru agaterana amagambo na Manishimwe Djabel wari Kapiteni we ibintu APR FC itajya yishimira.

Nyuma yaho umutoza Adil Mohamed ajyanye ikirego cye muri FIFA arega APR FC kuko yamuhaye igihano mu buryo butemewe n’amategeko, FIFA yahise yandikira iyi kipe isaba ko iyi kipe yakisobanura kuri iki kirego umutoza Adil Mohamed yatanze ariko iyi kipe ntiyatanga ibisobanuro aho byavugwaga ko yamaze kumvikana n’uyu mutoza bakemeranya amafaranga.

Iyi kipe mu gukora ibintu byayo gake gake, Amakuru ahari avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwatekereje neza bugafata umwanzuro wo kwandika ibaruwa irambuye burega umutoza Adil Mohamed kubera ko yataye akazi akajyenda.

Muri icyo kirego, iyi kipe yagaragarije FIFA ko nta gahunda yari ifite yo gufata nabi uyu mutoza mu gihe yarangije igihano bari bamuhaye kubera ko muri ibyo bihano yahabwaga imishahara ye uko yari asanzwe ayihabwa ndetse APR FC ikanavuga ko bafashe neza uyu mutoza mu gihe cyose bakoranye kubera ko bamurihireye amashuri bakamwihanganira yari adafite license yo gutoza imikino nyafurika ariko bakajya bemera gukina batamufite.

APR FC yakomeje igaragaza ko yakoreye ibintu byinshi Adil Mohamed inarenza ibyari bikubiye mu masezerano uyu mutoza bari baramuhaye ahubwo bemeza ko uyu mutoza yananiranye bari baramukoreye byose. Nyuma y’iki kirego APR FC na Adil Mohamed bagomba gutegereza igihe kingana n’ibyumweru 2 bakazabona umwanzuro wavuye muri FIFA, ntiba ikirego cya Adil kiraburizwamo cya APR FC cyangwa se ntiba Izi mpande zombi zirajya kuburana.

Related posts