Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura pyramids FC, inkuru mbi n’uko umukinyi wayo ukomeye atari bukine na Pyramids FC

Ikipe ya APR FC ihabwa akazina ka Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura uza kuyibuza na Pyramids FC mu gihugu cya Misiri.

APR iri gukina amarushanwa ny’Afurika ya CAF champions league, kuri uyu wa Kane i Saa 18h00, yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwesurana na Pyramids FC.

Inkuru itari nziza iva mu gihugu cya Misiri n’uko umukinyi w’Umurundi Nshimirimana Ismaël Pichou atari bukine umukino wa Pyramids FC biturutse ku kibazo kimvune, pichou yavunikiye mu mukino wa shampiyona APR FC iheruka kunganyamo na Marine FC Ibitego 2-2. Gusa uyu musore ku mukino ubanza wa APR na Pyramids FC wabereye i Kigali ntiyigeze ajya mu Kibuga.

APR FC na Pyramids FC zirakina kuri uyu wa gatanu i saa 17h00. uretse Pichu ufite imvune abandi bakinnyi Bose ba Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu bameze neza kandi bambariye urugamba.

Uraza kuba ari umukino ukomeye, cyane ko ikipe iribuze gutsinda ntagisibya ihita ikatisha itike iyijyana mu matsinda ya CAF champions league.

Umukinnyi Nshimirimana Ismaël pitchou

Related posts