APR FC yahaye ubutumwa Rayon Sports,bwazamuye amarangamutima ya bakunzi b’ iyi kipe

 

APR FC yishongoye kuri Rayon Sports nyuma yo kumenya ko bagiye gucakirana mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu “FERWAFA SUPER CUP”.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ko Super Cup izaba tariki ya 10 Mutarama 2026.Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro, kuri iyi nshuro kuko APR FC yabitwaye byose uyu mukino uzayihuza na Rayon Sports yabaye iya kabiri.

APR FC ikimenya igihe uyu mukino uzabera, yahise yibutsa Rayon ko uwayitsinze ntaho yagiye. Yagize iti “Mubibutse ko uwabatsinze ejobundi ntaho yagiye.”Itangaje ibi mu gihe mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona ya 2025-26 uheruka kubahuza APR FC yayinyagiye 3-0.