Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC yahawe andi mahirwe yo kwegukana igikombe igikuye hanze y’Igihugu

Nyuma y’imyaka itatu hadakinwa CECAFA Kagame Cup, ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko bwatumiye amakipe 12 yatwaye ibikombe bya shampiyona mu mashyirahamwe nyamuryango ndetse n’andi makipe 4 azatumirwa.

Ni ibyanyujijwe mu itanganzo rigenewe abanyamakuru Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati [CECAFA] bwashyize hanze kuri uyu wa Kabiri taliki 14 Gicurasi 2024.

Mu itanganzo nyirizina CECAFA yavuze ko iri rushanwa rigomba guhuriza hamwe amakipe yegukanye ibikombe bya shampiyona mu mashyirahamwe 12 agize umuryango wa CECAFA, kongeraho andi makipe yatumiwe mu buryo bwihariye.

Biteganyijwe ko CECAFA 2024 izakinirwa muri Tanzania kuva taliki ya 20 Nyakanga kugeza taliki ya 4 Kanama 2024.

Uyu ni umwanya mwiza by’umwihariko kuri APR FC yamaze kwegukana Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, wo kureba ko yakegukana iki gikombe nyuma y’imyaka idakura igikombe hanze y’Igihugu, dore ko eshatu inshuro zose igifite cyabaga cyabereye mu Rwanda.

Ibi irasabwa kubikora imbere y’ibigugu muri aka karere nka Young Africans SC yo muri Tanzanie, Gor Mahia yo muri Kenya ndetse n’andi basangiye ubunyamuryango muri CECAFA.

APR FC yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere muri 2004 itsinze Ulinzi Stars yo mur Kenya ibitego 3-1. Icyo gihe ryari ryabereye mu Rwanda. Nyuma y’aho APR FC yegukanye CECAFA ya 2007 na 2010 zose zabereye mu Rwanda.

Muri rusange, Imikino ya CECAFA Kagame Cup yaherukaga gukinwa muri 2021 nabwo ibereye mu gihugu cya Tanzanie. Icyo gihe igikombe cyari cyegukanwe na Express yo muri Ouganda itsinze Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup kandi rigiye gukinwa nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2023 byari byitezwe ko rizakinwa, icyakora birangira risubitswe bitewe n’andi marushanwa menshi ya CAF na FIFA yari ahari.

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 1967 ryitwa CECAFA Club Cup, ryaje guhinduka CECAFA Kagame Cup muri 2002 ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiraga kuritera inkunga.

APR yegukanye igikombe cya Shampiyona 2023/2024, ibiyihesha amahirwe yo kwitabira CECAFA
Abari bagize ikipe ya APR yegukanye CECA ya mbere kuri stade Amahoro: Abahagaze uhereye iburyo, umuzamu Ndanda, Jimmy Gatete, Didier Bizimana, Olivier Karekezi, Odoch na Mafred. Abunamye uhereye ibumoso, Gonzaga, Sirengo, Sibo Abdul, Kayumba na Makoyi

Related posts