Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC, Police FC na Rayon Sports zakomejwe?

Amakipe asanzwe afatwa nk’ayoboye andi muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, APR FC, Rayon Sports na Police FC; akaba n’amakipe aza ku isonga mu kugira umubare munini w’abakinnyi b’Abanyamahanga, byitezwe ko azazamurirwa ubushobozi bwo mu kibuga nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemereje ko umubare w’Abanyamahanga bemerewe gukina wongerewe ugera ku 10 [Harimo 6 bagaragara mu kibuga icyarimwe] uvuye kuri batandatu.

Ni icyemezo FERWAFA yashyize ahagaragara ku Cyumweru taliki 01 Nzeri 2024, mu ibaruwa yandikiye Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, Rwanda Premier League.

Ni amakuru yari aje nyuma y’uko Rwanda Premier League yandikiye Ferwafa iyisaba umwanzuro wa nyuma ku mubare w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga aho yari yatangaje ko amakipe ashobora kujya mu gihombo mu gihe uyu mubare waba utongerewe.

Ingaruka zo kuba amakipe yari yemerewe abakinnyi batandatu ku ku rupapuro rw’umukino (Feuille de Match/Team Sheet) zari zatangiye kugaragara.

Urugero ni Rayon Sports yagowe cyane n’imikino ibiri ibanza yanganyijemo n’amakipe ya Marines FC na Amagaju, aho yahatirizwaga kutitabaza abakinnyi yaguze ibizeyemo ibisubizo nka Rukundo Abdul-Rahman “Paplay”, Adama Bagayogo, Ndayishimiye Richard, Arouna Moussa Madjaliwa na Khadime Ndiaye mu bihe bitandukanye.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC igomba gushakira ibisubizo byisumbuye bakinnyi b’Abanyamahanga bashya yongeyemo bagizwe n’Umunya-Senegal, Alioum Souane; Abanya-Ghana babiri, Seidu Dauda na Richmond; Umjunya-Mali, Muhamadou Lamine Bah; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy; n’Abanya-Nigeria, Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibo.

Aba ntibabariyemo Umunya-Congo Bazzaville, Pavelh Ndzila; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga; Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka; Umunya-Cameroun, Apam Bemol Assongwe bari bahasanzwe.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports na yo yasinyishije abakinnyi 8 b’Abanyamahanga bagizwe n’Abarundi Ndikuriyo Patient, Ndayishimiye Richard na Rukundo AbdulRahman; Abanya-Senegal, Omar Gningue, Fall Ngagne na Youssou Diagne; Umunya-Congo Brazzavile, Prince Elenga Kanga Junior; Umunya-Mali, Adama Bagayogo; n’Umunya-Cameroun, Koulagna Aziz Bassane.

Aba bagiyeyo basanga abandi b’Abanyamahanga batatu bagizwe n’Umurundi, Aruna Moussa Madjaliwa, Umunya-Ouganda, Charles Bbaale ndetse n’Umunya-Senegal, Khadime Ndiaye. Ibisobanuye ko muri rusange Rayon Sports ifite abanyamahanga 12 igomba gushakamo 10 bayifasha kubona ibisubizo.

Indi kipe nayo yaguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga ni Police FC kuko kugeza ubu niyo ifite benshi muri rusange aho ifite abagera kuri 14. Uyu mwaka yongeyemo Yakubu Issa, Ani Elijah, Joakiam Ojera, David Chimezie, Mandela Achraf, Ssenjobe Eric, Kilongozi RichardBazombwa, Henry Msanga ndetse na Allan Katerega.

Aba ni abaje bahasanga abandi bakinnyi b’Ababanyamahanga ari bo Abarundi, Bigirimana Abedi na Onesime Rukundo; n’abo muri Afurika y’Ubusasirazuba, Akuki Jibrine, Chwukuma Odili na Peter Agbrevol.

Rwanda Premier League igaragaza ko uretse kongerera ubushobozi bw’amakipe mu kibuga, niba Shampiyona y’u Rwanda yifuza gucuruza no gutunga amakipe atyaye ku ruhando mpuzamahanga, bagomba kuzamura umubare w’abanyamahanga; icyemezo cyahise kinahabwa umugisha.

Elenga Kanga wa Rayon Sports, Mamadou Sy wa APR FC na Allan Kateregga wa Police FC mu banyamahanga bo kwitega!

Related posts