Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC nyuma yo kwandika amateka muri Mapinduzi cup hamenyekanye ikiri kubafasha kubigeraho

Tariki 7 Mutarama 2024 nibwo APR FC yanditse amateka,yo gutsinda ikipe ya Young Africans imbere y’abafana bayo ibitego 3-1 bituma ikipe ya APR ihita ikatisha itike yo gukina 1/2 cya Mapinduzi cup.

APR nyuma yo gutsinda Young Africans yamenye ko izahura na Mlandege FC yo muri Zanzibar nyuma yo gutsinda KVZ kuri penaliti 3-2 kuko iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru nyuma yo gutsinda Young Africans byayizamuriye ikizere gikomeye, bituma batangira gutekereza ko igikombe kugitwara bishoboka, nyuma yo kumenya ko izahura na Mlandege yo muri Zanzibar idafite ibigwi bihambaye muri Africa.

Kandi ubuyobozi bwa APR bwaganiriye n’umutoza bakamubwira ko hari ibyo agomba guhindura.

Harimo nko gukinisha myugariro BINDJEME SALOMON, byatumye iyi kipe igira umutuzo mu kugarira izamu ryabo kuko ni umukinnyi mukuru kandi yanakinnye ku rwego rukomeye muri Africa nkuko akomeje kubyerekana muri Mapinduzi cup biri guha umusaruro APR FC.

Umutoza Froger akomeje kugaragaza ko ari umutoza mwiza, nyuma yo kunganya na Simba SC bagahita batsinda Young Africans amakipe akomeye muri Africa, bigaragaza ko amaze kumenya ikipe ye,kandi akabafasha gukorera hamwe buri gutuma babasha guhangamura ibi bigugu nubwo nta bakinnyi bahambaye afite.

Kandi abakinnyi ba APR barashaka kwigaragaza muri Mapinduzi cup kugira ngo barebe niba babona amakipe yo hanze yabagura biri kubaha imbaraga zo gutsinda aho bikomeye.

Ikindi nuko APR FC yemereye abakinnyi agahimbazamusyi kari hejuru mu gihe batsinze,bikazikuba batwaye igikombe,biri gutera murare abakinnyi.

Ikipe ya APR FC yajyanye intego zo gutwara Mapinduzi cup kandi bitangiye kugaragara kuko bari mu Nzira nziza.

Related posts