Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Apr fc ntigikinnye na Etoile De L’Est mu mukino wa Shampiyona wari utegerejwe ku Cyumweru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiye amakipe ane ya mbere muri shampiyona ndetse n’ayo bari kuzakina ku munsi wa 18 ayamenyesha ko iyo mikino itakibaye bitewe n’uko imikino ihuriranye n’iy’ingengabihe y’irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari iteganyijwe tariki ya 28 Mutarama na Tariki ya 1 Gashyantare.

Ayo makipe ane ya mbere azitabira iri rushanwa n’ikipe y’ingabo z’igihugu,APR FC yari kuzakina na Etoile De L’Est,Police Fc na Sunrise,Musanze na Mukura ndetse na Rayon Sports yari kuzakirwa n’Amagaju.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rikaba ritatangaje igihe iyi mikino yasubitswe izakinirwa.

Ikipe ya Apr fc niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona igakurikirwa na Police Fc,ku mwanya wa Gatatu hakaza ikipe ya Musanze Fc naho ku mwanya wa Kane hakaza ikipe ya Rayon Sports.

Uko amakipe azahura, muri 1/2 APR FC izakina na Musanze FC Saa cyenda naho Rayon Sports ikine na Police FC Saa kumi nebyiri z’umugoroba maze izitsinze zizahurire ku mukino wa nyuma.

Usibye mu bagabo kandi no mu bagore ho hazakinwa umukino umwe, uzahuza AS Kigali WFC na Rayon Sports WFC itsinze igahita itwara igikombe. Iyi mikino yose izakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyi kipe ya APR Fc kuri Uyu wa Gatatu yasezereye ikipe ya As De Kigali mu mikino y ‘igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1_1 mu mukino wo kwishyura gusa ikipe ya Apr fc iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko umukino ubanza yari yatsinze 1-0 cyari cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.

Related posts