Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Nyuma y’Ibirori APR FC yahise isezerera umutoza

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko butazakomezanya n’Umufaransa Thierry Forger Christian wayitoje kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024, ndetse akaza no kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda adatsinzwe umukino n’umwe.

Ni amakuru yemejwe na Chairman w’iyi kipe, Col. Karasira Richard kuri iki Cyumweru taliki 12 Gicurasi 2024, ubwo habaga ibirori byo gushyikiriza iyi kipe Igikombe cya Shampiyona yatwaye muri uyu mwaka.

Muri Nyakanga 2023 ni bwo APR FC yemeje Thierry Froger nk’umutoza mukuru wa yo mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino, aho mu byo yari yasabwe harimo kugeza nibura iyi kipe mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League ndetse no gutwara ibikombe byose by’imbere mu gihugu.

Froger ntabwo yishimiwe n’abakunzi ba APR FC nubwo yatsindaga, ahanini bo bavugaga ko ikipe yakabaye ikora ibirenze, ntibishimire ibyemezo bye, ni kenshi bagiye bamuririmba ngo abavire mu ikipe.

Umukino we wa nyuma wabaye uwo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024. Ni umukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona aho yakiriye Amagaju amakipe yombi anganya 1-1.

Thierry Forger yari yarasinye umwaka umwe. Rero, kuba nta mukino APR FC isigaranye muri uyu mwaka, bivuze ko n’amasezerano ya Thierry Froger yari afitiye APR FC yageze ku musozo.

Ubwo yavugaga kuri Forger, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko amasezerano ya Thierry Froger yarangiye ndetse ko umwaka w’imikino utaha batazakomezanya.

Yagize ati “Ntabwo tuzakomezanya, ntabwo tuzakomezanya. Tuzamuha amahirwe ajye gushakira ahandi ariko natwe nadusaba tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twamutumye yarabikoze asabe akazi nk’uko abandi bazagasaba, ariko kugeza ubu amasezerano ye ararangiye nk’uko hari abakinnyi amasezerano ya bo arangiye, ubwo ntabwo ari aba APR FC.”

Umufaransa w’imyaka 61 y’amavuko, Thierry Froger yegukanye shampiyona adatsinzwe umukino n’umwe, yatsinze imikino 19 anganya 11. Ni igikombe cya 22 APR FC yegukanye, kiba igikombe cya 5 kikurikiranya yegukanye.

N’ubwo bimeze bityo ariko, ku rundi ruhande Thierry Froger n’abungiriza be ntabwo bitwaye neza mu Mikino Nyafurika aho basezerewe rugikubita, Igikombe cy’Amahoro yaviriyemo 1/4 isezerewe na Gasogi United.

Igenda ry’uyu mutoza risobanuye ko APR FC igomba guhita ishyaka umutoza mukuru mushya, kugira ngo azayifashe kwitegura umwaka utaha w’imikino aho azaba anategerejweho kwitwara neza mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe yamaze gukatishiriza itike.

Nubwo Thierry Forger yahesheje Igikombe iyi kipe, ntabwo azakomezanya na yo.

Related posts