Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC nayo ihora ihindagurika! Umwe mu bayobozi ba APR FC yatumye abakunzi n’umupira w’amagura hano mu Rwanda bongera kugira intimba ikomeye kubera gutangaza inkuru ibabaje ku bakinnyi izongeramo umwaka utaha

APR FC nayo ihora ihindagurika! Umwe mu bayobozi ba APR FC yatumye abakunzi n’umupira w’amagura hano mu Rwanda bongera kugira intimba ikomeye kubera gutangaza inkuru ibabaje ku bakinnyi izongeramo umwaka utaha

Ikipe ya APR FC igiye kongera kugura abakinnyi bashya izifashisha umwaka utaha, umwe mu bayobozi bayo yatangaje benshi nyuma yo kuvuguruza icyemezo cya Perezida w’iyi kipe.

Hashize igihe ikipe ya APR FC binyuze ku muyobozi wayo Chairman Lt.Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko uyu mwaka ugiye kuza izatangirana b’abanyamahanga bazajya bakoreshwa mu mikino nyafurika babonye ko batagera kure kubera gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Tony Kabanda wagizwe Umuvugizi mushya wa APR FC, yaje gutuma abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bongera kugira agahinda nyuma yo gutangaza ko APR FC uyu mwaka nta gahunda yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga ahubwo gahunda yabo ari abanyarwanda niyo ngo yaba ahagaze amafaranga menshi bazamugura ariko ari umunyarwanda.

Tony ibi yabitangrije Radio Fine FM nyuma yo kumva bavuze ko mu gihe Leandre Willy Essomba Onana yaba atangiye gukinira u Rwanda, APR FC nayo yahita itangira gushaka uko yahita imusinyisha ikaba yamwifashisha mu mikino nyafurika umwaka utaha.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje nyuma yaho bivugwa ko APR FC kugeza ubu yabonye umuyobozi mushya, Lt.Col. Richard Karasira nubwo bitaratangazwa kumugaragaro. Abantu nyuma yo kumva ibi Tony yatangaje batangiye kwemeza ko bishoboka kuba uyu muyobozi mushya nawe yaje ashaka gukoresha aba bakinnyi cyangwa babona kugera kure mu mikino nyafurika bitakiri muri gahunda yabo ahubwo bashaka gukomeza gutwara ibikombe hano mu Rwanda gusa.

APR FC yamaze gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka sezo 2022/2023, igitwaye ku kinyuranyo cy’ibitego yarushije ikipe ya Kiyovu Sports. Iyi kipe kandi nubwo yatwaye igikombe iracyategereje n’igikombe cy’amahoro nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma izahuriraho n’ikipe ya Rayon Sports tariki 3 kamena 2023.

 

Related posts