Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC na Rayon Sports zatengushye abafana, amakarita atukura 2, Police FC iri mubicu, Kiyovu Sports yarihimuye, undi mutoza yabuze umugati, Ibitego byinshi, umunsi wa 9 wa shampiyona ushyushye

Mu mpera z’iki cyumweru cya nyuma cy’Ukwezi k’Ukwakira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 9.

Duhereye ku munsi wo kuwa gatanu habaye imikino ibiri yose yabereye kuri Kigali Pele stadium. I saa 15h00 ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Marine FC Umukino urangira ari ibitego 3 bya Marine kuri 2 bya Gorilla FC.

I saa 18h00 kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na police FC, yari yakiriye Étoile de l’Est iyitsinda ibitego 6-1. Nyuma yo kunyagirwa ikipe ya Étoile de l’Est yahise yirukana umutoza wayitozaga Nshimiyimana Maurice Maso n’uwari umwungirije Karim Kamanzi.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu habaye imikino itatu. Mu Karere Huye ikipe ya Mukura Victory Sports yahatsindiye ikipe ya Étincelles FC igitego kimwe k’ubusa cya Kubwimana Cédric. Mu Bugesera Amagaju FC yagiye kuhanganyiriza na Bugesera FC ibitego 2-2.

Kuri Kigali Pele i saa 15h00 police FC yari yakiriwe na Gasogi United umukino urangira Amanota atatu acyuwe n’abasore ba Mashami Vincent ku tsinzi y’igitego 1-0. Nyuma yo gutsinda Gasogi united police FC yahise yandikisha itsinzi ya kane yikurikiranya idatsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka.

Ku cyumweru habaye imikino itatu.

Umukino wari utegerejwe na benshi wari uwahuje APR FC na Rayon Sports. uyu mukino warangiye ari ubusa kubundi 0-0. Abafana bagiye ku Kibuga bumva ko bari bubone ibitego byinshi ariko batahira aho. APR FC yakomeje agahigo ko kuba ariyo kipe itaratakaza amanota 3 muri uyu mwaka. kurundi ruhande yabaye imikino 4 APR FC idatsinda Rayon Sports yewega nta n’igitego yinjiza mu izamu ryayo.

Muyindi mikino yabaye i Musanze, As Kigali yahatsindiwe na Musanze FC igitego kimwe k’ubusa. I Nyagatare Muhazi United yahatsindiye Sunrise FC Ibitego 2-1. Sunrise FC nyuma yo gutandukana n’umutoza Muhire Hassan yongeye kubura itsinzi.

Ku kijyanye n’ibitego byararumbutse habonetsemo ibitego 22, ugereranyije na n’umunsi wa 8 wari wabonetseho ibitego 17. kiyovu Sports n’iyo kipe yinjiye ibitego byinshi 6 arinabyo byinshi bimaze kwinjizwa n’ikipe mu mukino umwe kuva uyu mwaka watangira.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports niwo utarabonetsemo igitego. Habayeho kandi kunganya mu mikino ibiri.

Amakari atukura yabonetse ni abiri, iyahawe umukinyi w’ikipe ya Gorilla Fc niyahahwe peter Agbrevor wa Musanze FC nyuma yo kuvuna bikomeye kimenyi Yves.

Urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 9 ikipe ya Musanze FC iracya ruyoboye n’amanota 20. Naho Sunrise FC iri kumwanya wa Nyuma n’amanota 6.

uko urutonde ruhagaze,

Related posts