Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC mu nzira ifunganye iyinyuzemo ntamususu, Rutsiro FC iba igitambo nyuma yamarira menshi y’abanyamakuru barize batakambira imana

 

Ikipe ya APR FC ibisoje neza naho ikipe ya Rutsiro FC iba igitambo.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC ishaka cyane igitego hakiri kare, ari ko igenda ihusha uburyo bugiye butandukanye ndetse n’ikipe ya Gorilla FC yanyuzagamo ikarema uburyo ariko kububyaza umusaruro bikananirana.

APR FC nyuma yo gukomeza kugenda ikomanga cyane ishaka igitego yaje kubona uburyo yiherewe na myugariro w’ikipe ya Gorilla FC rutahizamu wa Gitinyiro Nshuti Innocent ntiyazuyaza ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 39.

Ntabwo ku kibuga cya APR FC na Gorilla FC ari ho byari bishyushye gusa, ahubwo mu mukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports na Rutsiro FC ntabwo Kiyovu Sports yari irimo kwishima nyuma yo gutsindwa igitego na Rutsiro FC, maze yabona Penalite igaterwa na Riyard Nordien ariko akayitera hanze ku munota wa 37. Ntabwo Rutsiro FC yakomeje kwihagararaho ahubwo Kiyovu Sports mu minota y’inyongera y’igice cya mbere yaje guhita yishyura igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Rayon Sports ku mukino yakiniraga kuri Sitade Gorogotha yaje ubona ko ishaka igitego hakiri kare cyane ariko Sunrise FC ikomeza kuyibera ibamba gusa akagozi kaje gucika Rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana ahita abonera igitego cya mbere Gikundiro, igice cya mbere kirangira ari uko bimeze ku bibuga bigiye bitandukanye.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC na Gorilla FC umukino ugarukana imbaraga nyinshi ari nako igenda ihusha uburyo harimo umupira watewe na Twizerimana Onesme ariko ugonga igiti cy’izamu Gorilla FC ibura ubwo buryo bwari bwabazwe n’abari kuri Sitade ya Kigali PelĂ© Stadium.

Ku mukino waberaga imuhanga ikipe ya Kiyovu Sports yaje mu gice cya kabiri ubona ko ishaka gutsinda mu buryo bwose nubwo igikombe ku gutwara byari bigoye cyane ariko mu minota 60 yaje gutsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Serumogo Ally hadaciyeho umunota Rutsiro FC yaje guhita ibona Penalite ariko umuzamu wa Kiyovu Sports Nseyurwanda Djihadi ayikuramo neza bikomeza kuba 2-1.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari ifite imbaraga nyinshi kuri uyu mukino yaje gukomeza gushaka ibitego ari nako itera intambwe yo kumanura ikipe ya Rutsiro FC, Nsabimana Denny winjiye mu kibuga asimbuye Mugenzi Bienvenue yaje guhita atsinda igitego cya 3 cy’ikipe ya Kiyovu Sports biba bibaye ibitego 3-1.

Kuri Sitade ya Kigali PelĂ© Stadium ahakinirwaga umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Gorilla FC, abakinnyi ba APR FC bari bariye karungu baje kuzamukana umupira bihuta cyane Ruboneka Jean Bosco ahita ashimangira igikombe cya 21 atsinze igitego cya 2 cya Gitinyiro. Ariko hadaciyeho umunota Gorilla FC yaje kuzamukana umupira batera ishoti rikomeye cyane ugonga igiti cy’izamu ariko bahita babona igitego cya mbere ari cyo cya mbere biba bibaye ibitego 2-1.

APR FC yaje guhita yegukana igikombe cya Shampiyona cya 21 nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ikagira amanota 63 inganya na Kiyovu Sports nubwo nayo yari yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yari iri gukinira umukino wayo utari ufite icyo umaze mu karere ka Nyagatare nayo yasoje umukino iwutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere gitsinzwe na Leandre Willy Essomba Onana, irangiza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 61.

Mu makipe yahataniraga kuguma mu cyiciro cya mbere harimo Marine FC, Rwamagana City, Bugesera FC, ndetse na Rutsiro FC byaje kurangira ikipe ya Rutsiro FC ari yo ihuye n’uruva gusenya imanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka micye izamutse mu cyiciro cya mbere. Rutsiro FC niyo ibaye igitambo kuri aya makipe ya yarwanaga no kutamanuka, imana yaje kubona amarira y’abarimo Sam karenzi, Hitimana Claude n’abandi barize basaba imana ngo irokore Bugesera FC yabo bakund yahabwaga amahirwe menshi.

 

 

Related posts