Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC mu biganiro bigarura uwayihesheje Ibikombe bibiri bya Shampiyona

Ikipe y’Igihugu z’u Rwanda, APR FC irifuza kugaruka umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro, MUGISHA Bonheur “CASEMIRO” wayifashije gutwara Ibikombe bya Shampiyona mu myaka y’imikino ya 2021/2022 na 2022/2023.

Uyu mukinnyi kuri ubu akinira ikipe ya AS Marsa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisie, yerekejemo nyuma y’uko bitagenze neza mu ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libie yari yajyanyemo na myugariro Manzi Thierry waje guhirwa n’urugendo muri kiriya gihugu.

Nyuma y’uko Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed asohotse muri Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu], yahise asimburwa na mugenzi we Ben Moussa, amaze gusohoka Bonheur wari usoje amasezerano ye na we yahise agenda maze asimbuzwa Umunya-Ouganda Taddeo Lwanga utaranyuze imitim y’abafana ba APR batazira “Gitinyiro”.

Nyuma yo kubona icyo cyuho kiri hagati mu kibuga, amakuru yizewe yemeza ko APR yaba yaravugishije Bonheur mbere , ndetse no mu gihe yari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mikino aherutse gukina ari mu akaza kwitwara neza cyane, bongeye kumuvugisha.

Icyakora n’ubwo bimeze bityo, uwatanze amakuru yagize ati “Biracyagoyeho gato kuko yari agifite amasezerano (Muri AS Marsa).

Ikipe ya APR ku rundi ruhande iramukeneye cyane ndetse yiteguye gutanga ibyo umukinnyi yifuza ikaba kandi yiteguye kirangizanya n’iriya kipe yo muri Tunisie asanzwe akinira yajyanwemo na Ben Moussa banabanye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mugisha Bonheur yarerewe muri Heroes Academy mbere yo kuyikinira maze akaza kujya mu Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, ayivamo aza muri APR FC yahesheje Ibikombe bibiri bya Shampiyona mbere yo kujya muri Al Ahli Tripoli yo muri Libie; ari na yo yavuyemo yinjira muri AS Marsa akinira kugera na n’ubu hamwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Mugisha Bonheur mu biganiro bimugarura muri APR FC
Bonheur Mugisha yabaye mwiza cyane ku bw’Umutoza Adil Erradi Mohammed
Casemiro kandi yanegerewe ubwo yari mu Amavubi yakinnye na Bénin na Lesotho!

Related posts