Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC irarye iri mpenge! Rayon Sports yateguye umurengera w’amafaranga yo gutegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse hagiye ahagaragara ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi cya mbere bazayakoresha

 

Ikipe ya ya Rayon Sports yakaniye cyane igikombe cy’Amahoro kuko niho babona basigaye mu gihe igikombe cya shampiyona habura umukino umwe gusa ikaba irushwa amanota 2 n’ikipe zirimo APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde kugeza ubu.

Ntabwo uyu mukino ari wo gusa ikipe ya Rayon Sports isigaje muri iyi sezo kugirango umwaka w’imikino ube ishyizweho akadomo ahubwo ikomeje imyitozo yitegura umukino bafitanye na Sunrise FC uzaba ari uwa nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports muri uko gukanira cyane iyi mikino isigaye mu nama yakozwe n’abayobozi b’iyi kipe baganira n’abayoboye za Fun Club bakusanyije Milliyoni zirenga 15 zo gutegura cyane cyane umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Biravugwa ko aya mafaranga azakoreshwa mu mwiherero mu gihe cyose bazawumaramo.

Umukino ikipe ya Rayon Sports izakina na Sunrise FC tariki 28 Gicurasi 2023 nyuma yawo abakinnyi bose ndetse n’abatoza bazahita berekeza mu karere ka Huye gutangira umwiherero kugeza umukino wa nyuma uri tariki 3 kamena 2023 uzaba urangiye. Amakuru yandi avuga ko abakinnyi bemerewe agahimbazamusyi gatubutse kiyongera kuyo bemerewe na SKOL mu gihe batwara igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports abakinnyi bayo bose bameze neza bari gukora imyitozo bitegura iyi mikino isigaye. Abari bamaze iminsi batagaragara ni Hakizimana Adolphe, Nishimwe Blaize ndetse na Joachim Ojera ariko nabo kugeza ubu bameze neza ntakibazo bafite umwuka ni mwiza mu ikipe.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 58 ikurikiye ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zose zifite amanota 60 ariko APR FC ikaba iyoboye urutonde rw’agateganyo nyuma yuko izigamye ibitego byinshi.

Related posts