Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC irakina na police FC ibintu by’ingenzi ugomba kumenya no kwitega kuri iyi Derby y’umutekano

Kuri uyu wa mbere shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza hakinwa hasozwa imikino y’umunsi wa kabiri, umukino ukomeye urahuza APR FC iza kwakira police FC kuri sitade ya Kigali Pele.

Ikipe ya APR FC niwo mukino wa mbere wa shampiyona baza kuba bakinnye mu gihe Police FC iraza Kuba ikina umukino wayo wa 2 nyuma yaho mu mukino wa mbere batsinze Sunrise FC ibitego 2 -0.

Mu mikino 10 iheruka guhuza aya makipe APR yatsinzemo 6 banganya 3, police FC itsinda umwe, by’umwihariko uwo mukino Police FC yatsinze ni uw baheruka gukina mu mwaka ushize w’imikino wa 2022-2023.

Amakipe yombi arakina nyuma yo kuva kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa. kuruhande rw’abatoza nubwa mbere baraba bagiye gukina, Umutoza wa Apr FC umufaransa Thierry Froger uraba ari umukino we wa mbere muri shampiyona. Naho Umutoza wa Police FC Mashami Vincent we uyu ni umwaka wa kabiri agiye gutoza ari muri iyi kipe y’igipolisi cy’ u Rwanda. Mashami Kandi yatoje ikipe ya APR FC.

Abakinnyi bitezweho gukora itandukaniro mu makipe yombi, APR FC Shaiboub Ali Abdelhraman, Apam Assongwe, Ruboneka Jean Bosco, Victor Mbaoma na Mugisha Girbert. kuruhande rwa Police FC Bigirimana Abedi, Chukuma Odilli, Mugisha Didier na Nshuti Savio.

 Police FC yashinzwe mu mwaka w’ibihumbi 2000 ishinjwa na police y’igihugu cy’ u Rwanda. Mu mwaka wa 2003 police FC yazamutse mu kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda.

Muri shampiyona ya 2011-2012 police FC yabaye iya 2 kurutonde rwa shampiyona. Naho 2015 police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro, 2016 itsindirwa ku mukino wa nyuma.

APR FC yashinzwe mu mwaka 1993, ishingwa n’Ingbo z’ u Rwanda. Imaze gutwara ibikombe 21 bya shampiyona, 13 by’igikombe cy’Amahoro na bitatu bya super cup, Ibi biyigira ikipe imaze kwegukana ibikombe byinshi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona Apr FC izasura Étoiles de l’Est i Ngoma mu gihe Police FC izakira Mukura VictorySports.

Related posts