Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 ,nibwo habaga umukino wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports birangira ari ubusa ku busa.
Wari umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2025-26.APR FC ikaba itari ifite Memel Raouf Dao wavunikiye ku mukino wa Mukura yiyongera kuri Cheikh Djibril Ouattara urwaye, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda bari mu bihano.
Mu minota ya mbere y’umukino, APR FC yatangiye nabi ubona mu kibuga hagati bitameze neza aho Ronald Ssekiganda yatakaje imipira ibiri Kiyovu yari kubyaza umusaruro ariko ntibabikora.Gusa mu minota 10 ya mbere APR FC nayo iba yabonye igitego nko ku mipira ibiri Kiwanuka yahinduye imbere y’izamu hakabura umuntu, ni nako Ruboneka Bosco yagerageje ishoti umunyezamu akarifata.
APR FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 42, Niyomugabo Claude yahinduye umupira mwiza Lamine Bah ashyiraho umutwe umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.APR FC yagowe n’intangiriro z’igice cya kabiri aho Kiyovu Sports yayatatse ndetse Kedd agerageza amashoti abiri mu bihe bitandukanye ariko Ishimwe Pierre awukuramo.
Ssekiganda Ronald wagize umukino mubi, yaje no kubona ikarita itukura, ni nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Rukundo Abdul Rahman Paplay. Ikarita ya mbere yari yayibonye ku ikosa yakoreye Niyo David.Ku munota wa 89, Ishimwe Pierre yongeye kurokora APR akuramo ishoti rikomeye rya Nsanzimfura Keddy. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Ejo Rayon Sports yari yatsinze Amagaju 1-0, Gicumbi FC itsinda Gasogi United 2-1. Umunsi wa 5 uzasozwa ejo Police FC ikina na Marines FC.
KGLNEWS.COM
