Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC ikubitiwe n’inkuba itagira amazi mu gihugu cya Misiri, Pyramids FC iyeretse ko igifite byinshi byo kwiga iyikubita umuba w’ibitego

Ikipe ya APR FC yarihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league isezerewe yandagajwe na Pyramids FC ku bitego 6-1.

Ni umukino watangiye isaa 17h00, amakipe yombi atangira asatira ariko ukabona ko pyramids FC nk’ikipe iri murugo irimo kurusha APR FC. Bidatinze ku munota wa 18′ Mostafa Fathi yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye mu izamu umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila ananirwa kurigarura.

APR FC ikiri kwitekerezaho nyuma y’iminota 3 gusa Pyramids FC yahise ibona igetego cya kabiri kinjijwe n’umukinnyi Walid El-Kharti ku munota wa 21′. Pyramids FC yakomeje kwataka gusa APR FC yihagararaho igice cya mbere kirangira gutyo ari Ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye APR FC yafunguye umukino cyane ko ntacyo yarikiramira. Pyramids FC yo gahunda yari ukwihaniza APR, ku munota wa 56 Mostafa Fathi yatsinze igitego cya 3 cya pyramids FC, ninako kandi uyu musore ku munota wa 61′ w’umukino yabonye igitego cya 4 cya pyramids FC. APR yakoze impinduka yinjizamo abakinnyi 3 ariko biba iby’ubusa.

Ku munota wa 70′ umukinnyi Mohammed Chibi yatsinze igitego cya 5 kuri penaliti yarikozwe na Bindjeme Banga. Nyuma y’iminota 10 gusa ku munota wa 81′ umusore Mostafa Fathi wari wazonze APR FC yatsinze igitego cya 6 cya pyramids FC kikaba igitego ke cya kane.

Ku munota wa 86 w’umukino APR FC yabonye igitego Kimwe kinjijwe na Rutahizamu Victor Mbaoma. Umukino warangiye gutyo ari Ibitego 6 bya pyramids FC kuri 1 cya APR FC.

APR FC izerewe mu marushanwa ny’Afurika naho pyramids FC yo igeze mu matsinda ya CAF champions league ku nshuro yayo ya mbere yari iyakinnye.

APR izagaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu aho biteganyijwe ko izagera I Kigali mu masaha yi saa 13h00 z’amanwa.

Related posts