Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC igiye gukina Umukino w’ikirarane ushobora gutuma iyobora urutonde rwa shampiyona

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri ikipe ya APR FC irakina na Marine FC Umukino w’ikirarane.

Uyu ni umukino utarabereye igihe kuko wagombaga Kuba ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda, gusa icyo gihe ntibyakunze bitewe n’uko APR FC yarimo ikina imikino ny’Afurika ya CAF champions league.

APR FC iraza Kuba ikina uyu mukino nyuma yo kunganya ubusa k’ubusa na Pyramids FC yo muri Misiri. kurundi ruhande Marine FC iheruka gutsinda ikipe ya Etincelles FC igitego kimwe k’ubusa.

Aya makipe yombi azaba akina umukino wa kabiri muri shampiyona y’uyu mwaka, APR FC imikino ibiri imaze gukina yose yarayitsinze mu gihe Marine FC yatsinze umwe igatsindwa undi. APR FC nitsinda Marine izahita igira amanota 9/9, ihite ifata Musanze FC hasigare harebwa ikinyuranyo k’ibitego, Aho kugeza ubu APR FC izigamye ibitego 2, mu gihe Musanze izigamye ibitego 5.

Related posts