Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC igaragaza icyizere yakoreye imyitozo imbere ya Gen. Mubarakh Muganga, abakinnyi bahamya ko bazi amayeri yabafasha gusezerera Pyramids [AMAFOTO]

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga yasuye iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ku myitozo itegura umukino wa Pyramids, abakinnyi bamugaragariza icyizere cyo gusezerera bariya Banya-Misiri badafiteho amateka meza.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, muri Stade Nationale Amahoro; amasaha make mbere y’uko Nyamukandagira “Mu Kibuga Kikarasa Imitutu” yisobanura na FC Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Uku gusura ikipe, Umutoza w’Umunya-Sérbie, Darko Novic abibona nk’umusanzu ukomeye cyane mu myiteguro barimo.

Yagize ati “Ni byiza gusurwa n’abayobozi nk’aba kuko biba bagaragaza ko ushyigikiwe kuva hejuru. Byaduhaye izindi mbaraga zo kwitwara neza ku mukino wa Pyramids.”

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yashimye inama bahabwa n’abayobozi bakuru iyo babasuye, mbere gato ko kuri ubu ibintu byahindutse, ko amayeri yose amakipe yo mu Barabu yakoreshaga bayamenye bityo biteguye kwitwara neza bagasezerera FC Pyramids.

“Baza ino aha iwacu ukabona batari mu bihe byiza byo gukina, ariko iyo bageze iwabo ibintu birahinduka, baba bateguye ahantu hose. Icyakora ubu “football” yaramenyekanye, tuzi ukuntu tuzajya dukina na bo. Amayeri yose bakoresha turayazi haba mu kibuga ndetse n’ahandi kandi twiteguye kwitwara neza nk’ibisanzwe.” Mu mboni za Kapiteni Niyomugabo.

Abakinnyi ba APR FC bose uko bakoze imyitozo yewe no kugera ku Munya-Mauritanie, Mamadou Sy n’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila bombi bari mu makipe y’Ibihugu byabo biyunze kuri bagenzi babo, icyizere ni cyose nk’icyo bahoze bafite ubwo basesereraga Azam FC bayitsinze ibitego 2-0 i Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu kuva saa Kumi n’Ebyiri, muri Stade Amahoro ivuguruye, APR FC irakira Pyramids ya Mustafa Faty wayitsindiye ibitego 4 wenyine mu mukino wa 6-1 i Caïro n’Umunye-Congo, Fiston Kalala Mayele.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC aganiriza abakinnyi!
Gen. Mubarakh aganira n’Umutoza, Darko
Abakinnyi ba APR FC bagaragaza icyizere
Dushimimana Olivier ku mupira
Ikipe yakoreye muri Stade Nationale Amahoro
Mugisha Gilbert ukubutse mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’Umunyezamu, Pavelh ukubutse mu ya Congo Brazzaville
Umunya-Sénégal, Alioum Souane imbere y’Umunya-Mali, Muhamadou Lamine Bah

Related posts