Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC: Babiri batujwe bane barimurwa mu mirimo yo kubaka Ikipe y’Amatsinda

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC nyuma yo gutandukana na bane bagizwe na Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Rwabuhihi Aimé Placide na Bizimama Yannick; yamaze kongerera amasezereno y’imyaka ibiri Niyigena Clément na Nshimiyimana Younousou.

Ni amavugurura APR FC yashyize hanze ibinyujije  ku mbuga nkoranyambaga zayo. APR kandi yari inamuritse ku mugaragaro itangizwa ry’imirimo igamije kubaka Ikipe ikomeye izabasha kugera mu matsinda y’Imikino Nyafurika APR isa nk’ihoranira itike.

Myugariro Niyigena Clément yongereye amasezerano nyuma y’uko yari yabanje kugira APR FC yifuza amafaranga menshi ndetse akaba yaranavugaga ko afite amakipe yo hanze y’u Rwanda amwifuza nk’uko amakuru abivuga.

Niyigena Clément usanzwe ari umukinnyi uhoraho w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yageze muri APR FC muri 2022 avuye muri mukeba muri Rayon Sports yari yaragezemo muri 2019 avuye muri Marines FC atijwe. Mbere yo kujya muri Marine FC yakinaga mu ikipe y’abato ya APR FC izwi ku izina rya Intare FC.

Myugariro mugenzi we Nshimiyimana Younousou w’imyaka 22 na we wasinye amasezerano y’imyaka 2 ari umukinnyi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu yagezemo muri 2020.

APR FC batazira Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] ikomeje kwiyubaka ndetse yewe biteganyijwe ko hari abandi bakinnyi bashya b’Abanyamahanga izagura kugira ngo bazayifashe kwitwara neza mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League izasohokeramo u Rwanda nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona cya 22.

Urwandiko rushimira abakinnyi bane bari basoje amasezereno muri APR FC!

Niyigena Clément yongereye amasezerano y’imyaka ibiri [2]
NSHIMIYIMANA Younousou yongereye amasezerano y’imyaka ibiri [2]!

Related posts