Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR BBC yandagaje REG BBC yisubuza icyubahiro nyuma y’imyaka 13 itazi gutwara igikombe, waba uzi ikipe ifite ibikombe byinshi ???

 

kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri ikipe ya APR BBC yatsinze REG BBC umukino wa Kane muri irindwi bagomba gukina, ihita itwara igikombe cya shampiyona ya basketball mu Rwanda.

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 80- 68 ihita yuzuza Imikino 4 itsinda REG idakozemo. Ubusanzwe haba hateganyijwe imikino 7 iyo bari mu ma Final game (Imikino yanyuma cyangwa se kamarampaka) itanze indi Imikino 4 ikaba ariyo itwara shampiyona.

Uretse iki gikombe APR BBC ikaba yanahawe miliyoni 15 mu gihe buri mukinnyi wayo nibura mu mikino ya kamarampaka akoreye ibihumbi 350 Frw, kuko ijya gutamgira hatangajwe ko ikipe izajya itsinda umukino buri mukinnyi wayo azajya ahabwa ibihumbi 50Frw ku makipe yose, kandi APR BBC yatsinze imikino 7 muri rusange.

APR BBC yageze ku mukino wa nyuma uyu mwaka isezereye muri 1/2 Patriots BBC, iyitsinze imikino 3-0 mu gihe REG BBC yari yasezereye Espoir BBC.

Nubwo APR BBC yari imaze imyaka 13 idatwara igikombe ntibiyibuza kuba ariyo iifite ibikombe byinshi bya shampiyona aho ifite ibikombe 13 igakurikirwa na PATRIOTS ifite 4, ESPOIR BBC ifite 4 na REG BBC yo ifite ibikombe 3.

Related posts