Zecky B ‘Brenda’ umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane cyane urubuga rwa Twitter cyangwa se X, bitewe n’inkuru zakomeje gukwirakwira asa n’uterana amagambo na Yago, yamaze guca bugufi asaba imbabazi Yago.
Uyu mukobwa yatangiye kwamamara ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 20 Gashyantare 2023, ubwo yajyaga mu itangazamakuru akavuga ko Yago Pon Dati yamuteye inda akamwihakana. Kuva icyo gihe inkuru zivuga ko uyu mukobwa yatewe inda na Yago akamwihakana zatangiye kwisukirana mu bitangazamakuru ndatse no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Gashyantare 2023, abakoresha urubuga rwa X baraye ijoro mu kiganiro cyari kiyobowe na Dj Briane baganira ku bakobwa badutse muri iyi minsi bavuga ko baryamanye n’ibyamamare ndetse bamwe bakavuga ko ari ukwangiza izina ry’abahanzi. Muri iki kiganiro uyu mukobwa Brenda yaje gusaba ko bamuha umwanya akagira icyo abivugaho. Akimara kuwuhabwa yavuze ko ari buze kwifashisha ibimenyetso by’amajwi. Muri ayo majwi humvikanagamo uwo bitaga ko ari Yago, yumvikanaga asa n’usaba uyu mukobwa ko baryamana.
Uyu mukobwa yavuze ko ikintu kimwemeza ko inda atwite ari iya Yago ngo amatariki yose yaryamaniyeho na Yago yari yarayanditse ngo Kandi yahuraga neza n’igihe yarimo cy’uburumbuke. Ubwo yatangaza ibi, mu kwezi kwa Gashyantare 2023, yavuze ko ubu inda ye imaze kugira amezi ane.
Gusa n’ubwo ibi byose byavugwaga, Yago we ntiyasibaga kuvuga ko ari akagambane k’abantu bagamije kumushyira hasi ko ariko Imana izamurwanirira igihe kikagera byose bikarangira. Ku rundi ruhande ariko, abantu bakekaga ko byaba ari nko gutwikira indirimbo cyane ko bimaze kumenyerwa ko abahanzi bahimba ikinyoma iyo bari hafi gushyira hanze igihangano kugira bazavugwe.
Mu kwizi ku Ukuboza 2023, uyu mukobwa yongeye kugaragara mu biganiro byabereye kuri X asa n’usebya Yago, yongera kwitsa kukuba baryamanye. Gusa abantu babifashe nanone nko gushaka gutwikira igitaramo cya Yago yarafite muri iyo minsi.
Mu Kiganiro uyu mukobwa yaraye akoreye kuri Instagram, yaciye bugufi asaba Yago imbabazi, anavuga ko ibyo yakoze byose yabiterwaga n’umujinya gusa ko ntaribi rya Yago. Agaruka ku mubano we ubu, yavuze ko ubu buri wese abayeho mu buzima bwe ndetse bajya bahura ariko Yago we ntabimenye.
Taliki ya 30 Kamena 2023, nibwo uyu mukobwa yibarutse umukobwa yakomeje kugenda yitirira Yago ko ari we wayimuteye akamwihakana.