Yujuje byose bimugira umukinyi mwiza, Rayon Sport indi Ntwaro iyigejeje i Kigali

Rayon sport yamaze kugeza I Kigali umunye Congo Kinshasa Jonathan Ifunga Ifasso ukina hagati mu kibuga asatira wavutse mu mwaka 1999. Utu musore yamaze kumvikana na Rayon Sport igisigaye ni ugukora medical test ubundi yayitsinda agahita asinya amasezerano y’imyaka 2.

Uyu musore yakinnye amakipe atandukanye arimo Difaâ Hassani El Jadidi [DHJ] yo muri Maroc hagati ya 2019 na 2022, ayivamo ajya muri AS Nyuki y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yavuyemo mu mpeshyi ya 2022 ajya muri AS Simba de Kolwezi yakiniraga.

Jonathan Ifunga Ifasso yakiniye Ikipe y’Igihugu RDC Democratic republic of Congo umukino umwe wari uwa gicuti batsinzwemo na Burkina Faso ibitego 3-0 tariki 9 Ukwakira 2020 kuri Stade Ben M’Hamed El Abdi yo mu mujyi wa El Jadida muri Maroc.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda