Yishe umwarimu we akoresheje icyuma

Mu gihugu cy’Ubufaransa haravugwa umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye mu Mujyi wa Saint-Jean-de-Luz wakubise icyuma mwalimu we mu gatuza bikarangira apfuye burundu.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Bufaransa, Olivier Véran watangaje aya amakuru ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare aho Yavuze ko uyu munyeshuri ukurikiranyweho icyo cyaha afite imyaka 16 kandi ko yahise atabwa muri yombi.

Amakuru dukesha IKinyamakuru Sud Ouest cyatangaje ko umunyeshuri  yinjiye mu ishuri mwarimu arimo yigisha  akamutera icyuma mu gatuza cyakomeje kivuga ko Uwo mwarimu yari mu kigero cy’imyaka 50 kandi ko yapfuye ku bwo guhagarara k’umutima nyuma y’aho inzego zishinzwe ubutabazi zigereye ahabereye icyaha.

Ishuri mwalimu yiciweho

Mbere y’uko uwakoze icyaha agikora, yabanje gufunga urugi rw’ishuri mwalimu yatangiragamo isomo abona kumutera icyuma. ku rundi ruhande ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byanditse bivuga ko uwo munyeshuri ashobora kuba asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe ari nacyo gishobora kuba cyabimuteye.

Minisiteri y’uburezi yihanganishije abarezi bose muri rusange, imiryango ndetse n’inshuti n’abavandimwe.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro