Yatawe muri yombi akekwaho kwica atemye ingoto umukobwa bakundanaga. Inkuru irambuye..

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Nigeria avuga ko Polisi y’ iki gihugu yataye muri yombi umugabo w’ umushinwa ukekwaho kwica umukobwa witwa Ummukulsuma Buhari bakundanaga w’ umunya_ Nigeria mu mujyi wa Kano mu majyaruguru y’ icyo gihugu.

Bivugwa ko uyu Mushinwa wari uzwi ku izina rya Geng yaje mu rugo rw’ uyu mukobwa akomanga ku rugi n’ uburakari bwinshi ahagana mu ma saa mbili z’ ijoro , hanyuma asohoka mu nzu ahagana mu ma saa tatu z’ ijoro. Nyina w’ umukobwa avuga uko byagenze ngo yamusohoye hanze maze yinjira mu cyumba cy’ umukobwa we amutera icyuma.kugeza ashizemo umwuka. Uyu mubyeyi ati“Ubwo twari turambiwe gukomanga kwe, nasohotse hanze kumubwira ngo natuvire ku nzu , ariko aransunika, ahita yinjira mu cyumba cye aramwica.Twahise dutangira gusakuza maze abaturanyi baradutabara baramufata.Yahise [umukobwa]ajyanwa mu bitaro aho yaje kwemezwa ko yapfuye.”

Umuvugizi w’ igikopolisi muri leta ya Kano yabwiye BBC ko uyu mugabo afunzwe kandi arimo kubazwa. Bivugwa ko ku wa Gatanu nijoro uyu mushinwa yakoresheje icyuma agakata ingoto uyu mukobwa. Ntabwo haramenyekana icyateye ibi , abategetsi bavuga ko harimo gukorwa iperereza kuri iki cyaha.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro